Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryerekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ku Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore berekeje mu gihugu cya Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Kigali nibwo itsinda ry’icyiciro cya 4 ry’abapolisi 160 bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana.

Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda ni we waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukana imidari y’ishimwe.

CP Rumanzi yagize ati “Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye.”

SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko ari byo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.

Ati “Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo ni byo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.”

SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Itsinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka