Muhanga: Umunyeshuri yirukanywe burundu azira gukubita Animateri

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya ES Nyakabanda aravugwaho gukubita Animateri mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 maze bucya bamwirukana burundu.

Ni umwanzuro ubuyobozi bw’ishuri butangaza ko wafashwe nyuma y’uko uwo munyeshuri agaragaje imyitwarire mibi yo gukubita umuyobozi we, itegeko rishya ry’uburezi ryo mu Kwakira 2021 rikaba riteganya ko umwana ukoze ikosa nk’iryo rikomeye yirukanwa burundu.

Umuyobozi w’ishuri rya ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Nkindisano Jean Pierre, atangaza ko yumvise urusaku rw’abanyeshuri babyina mu ishuri ubwo bari bavuye gufata amafunguro ya nimugoroba, maze agahamagara Animateri ngo ajye kureba ibibaye ari na bwo uwo mu nyeshuri wo mu mwaka wa gatanu yamukubitaga.

Agira ati “Numvise basakuza babyina, mpamagara Animateri kuko ni we wari hafi, agiye abana bamwe bahita bicara, uwo asigara ahagaze amubajije abo babyinanaga asubiza ko yabyinaga wenyine umwana akomeza kugira amananiza atera Animateri ikofe. Nibwo nanjye nazamukaga mbonye bikomeye abana babyinaga baraza banavuga ko uwo wakubise Animateri na we babyinanaga”.

Umuyobozi w’ishuri yongeraho ko nyuma yo kumenyesha inzego zitandukanye no kuganira ku myitwarire y’uwo mwana n’icyo amategeko y’ikigo ateganya hanashingiwe ku itegeko ry’uburezi rishya, bahise bafata umwanzuro wo kumushyikiriza ababyeyi ari na byo byahise bishyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Hakurikijwe itegeko rishya ry’uburezi, umwana ukubise umwarimu cyangwa undi muyobozi we arirukanwa. Ni ryo twakurikije tumushyikiriza ababyeyi be”.

Uwirukanywe yemera amakosa agasaba imbabazi

Umunyeshuri wirukanywe na we yemera amakosa yo gukubita umuyobozi w’ishuri ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, akaba avuga ko yicuza kandi agamije kwihana no kugana inzego z’uburezi ngo asabe imbabazi.

Agira ati “Nta yindi myitwarire mibi nagiraga, Animateri yankubise urushyi mu maso nanjye numva ngize akabazo musunika ku rugi ntabwo namukubise ariko nyine ikosa nishinja ni ugukubita umuyobozi kuko ntabwo n’umunyeshuri mwigana ukwiye kumukubita ndishinja kwihanira”.

Uwo munyeshuri akomeza atakambira inzego z’uburezi mu Karere ka Muhanga kuba zamuha imbabazi akemererwa gusubira mu ishuri.

Agira ati “Yaba Animateri, yaba Diregiteri basa nk’abatunguwe, ndasaba imbabazi kandi ndumva nta karengane nakorewe kuko ikosa ni ryo rigushinja icyaha, munsabire imbabazi”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Daniel Habyarimana, avuga ko nta bibazo bisanzwe umwana akwiye kugirana n’umwarimu cyangwa undi umurera kuko ntabwo amakimbirane hagati y’umunyeshuri n’umurezi yahabwa agaciro kuko icyo bahuriyeho ari amasomo.

Avuga ko iyo umwana washyikirijwe ababyeyi yarwanye ku ishuri cyangwa yakoze urugomo ashobora gukurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe ariko icy’ingenzi ari ugukurikiza amabwiriza y’ishuri n’itegeko ry’uburezi rishya.

Avuga ko nta mwana ukwiye kwigira ikigomeke, ariko igihe bibaye hakurikizwa amabwiriza kandi bikwiye ko umwana arangwa n’indangagaciro nyarwanda zimufasha gukura neza ari na yo mpamvu iyo bibaye ngombwa umwana yirukanwa.

Agira ati “Umwana yakubaganye akubita umuyobozi we, amabwiriza mashya n’itegeko rishya ry’uburezi riteganya ko umwana wakoze iryo kosa yirukanwa, ni byo byabaye rero, naho ku bijyanye n’imbabazi ibyo ni ibizakurikiraho komite ishinzwe imyitwarire ikazasuzuma izo Mbabazi, yasanga bikwiye ikabifataho umwanzuro”.

Habyarimana asaba ababyeyi gukomeza gutanga uburere mu miryango kugira ngo abana bakurane indangagaciro nyarwanda kuko umwana ufite ikinyabupfura ari we utsinda neza mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Iri tegeko rishya rizatuma uburezi bugira ireme. Niyirukanwe n’abandi barebereho.

Habibu yanditse ku itariki ya: 3-12-2021  →  Musubize

Ajye iwabo yitekerezeho

Faustin yanditse ku itariki ya: 3-12-2021  →  Musubize

Icyo gihano kirakwiye akajya kwitekerezaho.abarezi bahabwe agaciro.

Faustin yanditse ku itariki ya: 3-12-2021  →  Musubize

Uwo mwana nahabwe igihano amare umwaka yicaye abitekerezaho,nyuma nkuko bigaragara ko asaba imbabazi azasubizwe mu ishuri

Indango yanditse ku itariki ya: 15-11-2021  →  Musubize

Umunyeshuri ukubita umuyobozi koko!Birababaje pe.Gusa ubwo yemera ikosa ubuyobozi bw’uburezi mu karere bufashije ababyeyi be bamushakira ahandi akomereza amasomo ariko gukomereza aho yakoreye amakosa kwaba ari ugutesha agaciro ubuyobozi bw’ishuri.Minisiteri yarakoze kwemera ko hari ibyemezo bikwiye gufatirwa abanyeshuri bitwaye nabi harimo no kwirukanwa.Ireme ry’uburezi rizagerwaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Izo ni ingaruka za politiki y’uburezi yari imaze iminsi yarahaye agaciro uburezi budahana .Ahubwo ayo mabwiriza yaratinze .Uwo mwana rero abimburiye izindi majority vkuko kuzabavanamo imyumvire bari bafite bizasaba igihe.

maso yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Birababaje rwose kuba umunyeshuri yakubita umuyobozi we Ariko byibura niba koko yemera ikosa agasaba nimbabazi ndumva yababarirwa agasubira ku masomo niba koko iyo myitwarire ntayo asanganywe nkuko yabyivugiye!

Kabera Evelyne yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Uwo mwana rose arakabije nagende ababyeyi babanze bamuhe uburere ese ubundi mwamutweretse mukagaragaza namazina ye kugira ngo niduhura nzamugendere kure nange atazahava ankubita,iyo ndwanyi

Mukahirwa jeannine yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Umwana ugeze mu wa gatanu w’amashuli yisumbuye aba amaze kumenya icyiza n’ikibi. Kuba yakoze ikosa ryo gukubita umuyobozi we ntabwo akwiriye kubabarirwa. Agomba kwirukanwa nkuko amategeko abiteganya kugira hatagira nundi uzahirahira kwongera gusagarira umuyobozi we. Agomba kubera isomo abandi banyeshuli. Ese ubwo bamugaruye abandi banyeshuli babibona bate? Ubwo ni akahe gaciro animateur yaba agifite cyane ko ari we uba uri hafi y’abanyeshuli igihe kinini? Rwose nibace akajagali gaterwa n’abanyeshuli bamaze kumva ko bakuze. Nanjye nabaye animateur, nzi imvune ze. Ntabwo akwiriye gusuzugurwa kariya kageni n’umuyeshuli utaragira naho yigeza. Njye nshimira inzego z’uburezi zashubijeho ibyo kwirukana umunyeshuli wigometse, gusibiza abatsinzwe... Ibi bizatuma bongera imbaraga mu kwiga batinya ko bashobora gusibira cg kwirukanwa. Ireme ry’uburezi ryatakaye twese tugomba guharanira ko rugaruka.

Brabra yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

None se ko mutatubwira amazina yuwo munyeshuri na animateur wahohotewe?????

Sanglier RESISTANT yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Ariko ntitugashyigikire amafuti ! Nta mbabazi akwiye natahe ajye kureba ibindi azakora ajye kwiga karate ndumva Ari indwanyi!!! Ntibikwiye namba rwose baziko Ari bya bindi byo hambere wamubwira akakubwira ko guhana byavuyeho! Musabiye kwirukanwa!!!

Teacher yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Birababaje cyane gusa njye ndumva uwo munyeshiri yababarirw kuko ubwo yemera ikosa agasaba ni mbabazi bikwiye ko yababarirwa.

Kwizera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka