Umugore utwite yakwitwara ate ku bijyanye n’ibyo aha umubiri we?

Inshuro nyinshi umugore utwite akunze kwisunga bagenzi be abaza uko bitwaye ubwo bari batwite, rimwe na rimwe agafata inama nyinshi zitandukanye kandi zishobora kwangiza ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.

Abahanga mu buvuzi bw’umubyeyi n’umwana basaba umubyeyi utwite gusobanuza neza ibyo agiye gufata kandi umuntu wo kwizera utanga izo mpanuro ni muganga wenyine.

Umugore utwite wese iyo agiye kwa muganga ahabwa ibinini by’umutuku bivugwa ko byongera amaraso. Abenshi mu bagore batwite bibaza impamvu babihabwa, ese umugore utwite wese atakaza amaraso? Ese ni ki akwiye gufata n’icyo adakwiye gufata kugira ngo abungabunge ubuzima bwe n’umwana.

Ibinini bihabwa umubyeyi utwite byongera amaraso, arabikwiye kabone n’ubwo we abona ayafite inyuma.

Ibinini ahabwa byitwa Feri, abahanga bavuga ko bigizwe na aside forike irinda ko umwana yavuka adafite urugingo runaka rutakozwe neza mu gihe cy’iremwa ry’ingingo zigize ibice by’umwana.

Ni byiza ko umugore wese utwite agombwa gufata ikinini cya fer abenshi bavuga ko ari B9 kuva agikeka ko yasamye kugeza abyaye, kuko igira uruhare mu ikorwa ry’umwana.

Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana, Mbonimpa Anicet, mu kiganiro na KT Radio yasobanuye byinshi birimo ibyo umubyeyi utwite akwiye gufata ndetse n’ibidakwiye.
Asubiza ikibazo yari abajijwe mu kiganiro niba kunywa (Vin rouge) byongera amaraso, yagize icyo avuga ku binyobwa byose umubyeyi akwiye kunywa byamugirira umumaro n’umwana atwite.

Ati “Umuntu unywa inzoga, iyo yasamye ni byiza ko agabanya akanywa mu rugero, kuri iyo vin ushobora kunywa akarahuri kamwe cyangwa ubwoko bw’inzoga asanzwe anywa agasomaho gake kuko urebye nabi byagira ingaruka ku mwana utwite”.

Asubiza abumva ko kunywa inzoga byongera amashereka atari byo, kuko ntaho bihuriye ahubwo umudendezo niwo utuma amashereka yikora. Asaba abari kumwe n’umubyeyi kumwitaho neza uko bikwiye kuko bagira uruhare mu gutuma umusemburo ukora amashereka wikora akabona icyo yonsa umwa.

Yongeraho ko kugira ibere rinini bidatuma umubyeyi abona amashereka ahubwo umutuzo wonyine niwo ufasha mu misemburo iyakora.

Ati “Ni byiza ko umubyeyi utwite anywa mazi menshi kuko ariyo amufasha mu ikorwa ry’amazi umwana aba arimo. Kunywa umutobe ukozwe mu mbuto, akirinda imitobe yindi icuruzwa muri za ‘alimentation’ kuko hari ubwo haba harongerewemo ibindi bintu bishobora kwangiza umwana atwite. Ni byiza kubaza muganga ku kinyobwa runaka wumva ushaka kunywa cyane cyane igicuruzwa”.

Mbonimpa avuga ko hari ababyeyi bafata imiti itandukanye ngo izabafasha kubyara neza atari myiza, kabone n’ubwo wowe nta ngaruka byakugiraho ariko umwana ashobora kwangirika.

Avuga kubafata ibumba ko abahanga basanze rigizwe n’intungamubiri ziba mu kinini cya feri ariko na none hari ubwo rishobora kwangiza umwana.

Ahanini ngo rijya aho umwana atuye mu nda ya nyina, rikamwangiza yewe n’indi miti itazwi akenshi iyo ishobora kugira ingaruka ku mwana kuko abahanga bavuga ko umwana ubusanzwe afata umuti nyuma y’ukwezi n’igice kugira ngo bitangiza umwijima we uba ucyoroshye cyane kandi ibyo umubyeyi byose ashyize mu kanwa bigira ingaruka ku mwana uri munda, bityo si byiza gufata ibyo utahawe cyangwa utumvikanyeho na muganga.

Yongeraho ko imiti umubyeyi afata yose iyo umuganga agiye ku mubyaza abibona kuko hari ibimenyetso biza mu mazi aza iyo umwana agiye kuvuka. Avuga ko ayo mazi ashobora kuza asa n’icyatsi kibisi cyangwa ibyondo bitewe n’ubwoko bw’imiti yafashe bityo kandi ko byangiza umwana.

Abantu benshi babuzwa ibintu bitandukanye ariko nyamara batabifitiye igihamywa.

Mbonimpa avuga ko umuntu ufite inda cyane cyane itarengeje amezi atatu akwiye kwitwararika kuko ishobora kuvamo.

Ati “Umubyeyi utwite si byiza ko yicara kuri moto bitewe n’ibihe arimo ndetse igihe bibaye ngombwa agasaba umumotari kwigengesera, gusimbuka umugozi si byiza, guterura ibiro byinshi, mbese muri rusange imirimo ivunanye si byiza ko umubyeyi ayikora”.

Umubyeyi utwite nta kurwa iryingo

Impamvu umubyeyi utwite adakurwa iryingo n’uko iyo bagiye kugukura bagutera ikinya kandi akenshi gisinziriza, gishobora gutuma umwana uri munda apfiramo.
Icyitonderwa: Bibaye ngombwa ko umubyeyi akurwa iryinyo mu gihe muganga yabonye byihutirwa atategereza ko abayara, icyo gihe inzobere nizo zicara zigasesengura koko igikwiye gukorwa niba nta ngaruka byamugiraho maze agakurwa n’inzobere ku buryo barinda n’umwana.

Asoreza ku gisubizo kimara amatsiko abakunze kwibaza impamvu akenshi ingano y’umubyeyi itandukanye n’ingano y’umwana abyara.

Ati “Abantu bakunze kwishyiramo ko umwana uvutse neza agomba kuba afite ibiro byinshi. Umwana wakuze neza aba afite ibiro bibiri n’ibice cyangwa bitatu, iyo bizamutse bikajya hejuru ya bitatu n’igice bitera impungenge”.

Umwana uvukanye ibiro byinshi cyane ntaba akomeye kuko ashobora no gupfa. Hari ubwo umubyeyi afata ibiryo bitera imbaraga cyane kandi bigizwe n’isukari, ahanini umwana ashobora kuvukana isukari nyinshi akura kuri nyina, bigashobora gutuma umubiri w’umwana woroha ntashobore kurwanya indwa.

Umugore utwite abahanga bavuga ko agisama mu gihe cy’ibyumweru bibiri na bitatu ashobora kuryama uko ashaka. Iyo inda itangiye kugaragara umubyeyi utwite agirwa inama yo kuryamira urubavu rw’ibumoso kuko umugongo w’umwana uba i bumoso bw’umwana kandi ko icyo gihe aba ameze neza. Bituma kandi umutwe w’umwana wiganisha mu matako y’umwana kugira ngo abashe kuzavuka neza.

Umugore utwite ni byiza ko yegera muganga ari kumwe n’umugabo we kugira ngo basobanurirwe uburyo bakora imibonano mpuzabitsina kuko uburyo ikorwamo umubyeyi atwite bitandukanye n’igihe adatwite.

Impamvu yindi nyamukuru ituma umugore utwite ahabwa impanuro na muganga mu bijyanye no gutera akabariro ni uko umugore utwite aba afite imbaraga nke ku buryo igihe akoze imibonano mpuzabitsina nk’ufite imbaraga nyinshi z’umuntu usanzwe udatwite, bishobora gutuma inda avamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri rwose dushimye lnama nziza muduha

Umwizerwa manzi Anne yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Thank for this

Egide yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka