Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bigishijwe kuzimya inkongi

Abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, baratangaza ko ubu batagifite urujijo ku buryo bakwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.

Bigishijwe uko bakwifashisha kizimyamoto mu kuzimya inkongi
Bigishijwe uko bakwifashisha kizimyamoto mu kuzimya inkongi

Aba baturage bavuga ibi, nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bwihuse; ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, yabigishije uko bakwikorera ubutabazi bw’ibanze, mu gihe habaye inkongi y’umuriro, mu gukumira ingaruka zayo.

Mu byo bigishijwe harimo uko bakwifasha bimwe mu bikoresho birimo n’ibyo mu ngo, bakabasha kwitabara, bazimya inkongi y’umuriro igihe ibayeho.

Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Karigirwa Lucie yagize ati: "Nanejejwe no gusobanukirwa uko hari ibikoresho byo mu rugo nari ntunze, nanabikoresha mu mirimo isanzwe yo mu rugo ya buri munsi, ariko ntazi ko nshobora kuba nabyifashisha mu kwikorera ubutabazi bwihuse nkazimya inkongi y’umuriro, wenda itewe na Gaz cyangwa indi nkongi yoroheje. Nasobanukiwe ko atari inkongi y’umuriro iyo ari yo yose izimishwa amazi nk’uko twabyibwiraga. Nkatwe abadamu bo muri uyu Mudugudu, dukunze gukoresha Gaz cyane mu guteka amafunguro, ariko ntitwari dusobanukiwe uko twabyifatamo mu gihe habayeho nk’inkongi iturutse ku ikoreshwa rya gaz".

Ati "Hari nk’ubwo umuntu yaba ayitetseho wenda nk’umugozi wayo wafungutse, ishyiga ryayo ryagize ikibazo, cyangwa se n’icupa ryayo, umuntu yarangara gatoya, wenda atanabimenye, ikaba yateza iyo nkongi. Twigishijwe uburyo bworoshye bwo kuyizimya umuntu akoresheje ikiringiti cyangwa isume itose, akayirambika ahari umuriro, ikawuzimya byihuse kandi mu buryo bworoshye".

Kuba abatuye mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi bakoresha Gaz, ni ngombwa ko basobanukirwa n'uko ubutabazi bw'ibanze bukorwa mu gihe haramuka habayeho inkongi
Kuba abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bakoresha Gaz, ni ngombwa ko basobanukirwa n’uko ubutabazi bw’ibanze bukorwa mu gihe haramuka habayeho inkongi

Mu byo aba baturage basobanuriwe ni uko inkongi y’umuriro ibaho bitewe n’uburangare, ubujiji cyangwa igaterwa n’impanuka.

Abahuguwe bo muri uyu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ngo kuba batuye aho begeranye mu mudugudu; ngo byari ngombwa gusobanukirwa n’uburyo bwo kuyihosha, kugira ngo bibongerere amahirwe yo kutagerwaho n’ingaruka zikomeye igihe habayeho inkongi.

Benimana Jean Pierre utuye muri uyu mudugudu, yunga mu rya mugenzi we, agira ati: "Icyo twungutse ni uko twakoresha kizimyamoto, kuko n’ubundi aya mazu batwubakiye na zo ziriho, tukabasha kwirwanaho, tukaburizamo inkongi y’umuriro cyangwa igahosha mu gihe dutegereje ubundi butabazi bwa Polisi. Muri make ubu bumenyi twari tubukeneye cyane, kuko ukurikije ukuntu dutuye mu Mudugudu, mu mazu yegeranye, bishoboka ko inkongi yabaho ikaba yateza akaga mu gihe abantu badasobanukiwe n’uburyo bwo kuyihosha".

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire, yasobanuye ko kumenya uburyo bw’ibanze bwo kwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro ari ingenzi mu gukumira ingaruka ziyiturukaho zikunze kubaho.
Akangurira abahuguwe, ko ubwo bumenyi bajya babushingiraho baramira ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Abaturage bavuze ko ubu bumenyi bwo kuzimya inkongi y'umuriro bari babukeneye
Abaturage bavuze ko ubu bumenyi bwo kuzimya inkongi y’umuriro bari babukeneye

Yagize ati: "Twaberetse ibintu bikunze kuba intandaro y’inkongi, ariko kandi tubahugura n’uburyo bwose bakoresha bakitabara byihuse igihe icyo ari cyo cyose umuriro ubayeho. Bariya twahuguye, basanzwe batuye mu Mudugudu w’icyitegererezo, ufite ibikoresho bihagije bashobora kwifashisha mu kuzimya inkongi y’umuriro mu gihe cyose wabatera mu buryo butunguranye. Kuba bose banakoresha gaz, ni ngombwa ko basobanukirwa icyo bakora mu gihe yaba iteje inkongi y’umuriro; mu rwego rwo kwirinda ko yabateza amakuba".

Ati: "Hejuru y’ibi, tunabashishikariza ko igihe babonye ko inkongi ifite ubukana, bajya bihutira kwifashisha telefoni, bagatabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ngo ibagoboke umuriro utarabateza akaga gakomeye".

SSP Jean Pierre Kanobayire ukuriye Polisi mu Karere ka Musanze, asaba abaturage kwirinda inkongi no kujya bihutira gutabaza Polisi mu gihe babonye inkongi ifite ubukana
SSP Jean Pierre Kanobayire ukuriye Polisi mu Karere ka Musanze, asaba abaturage kwirinda inkongi no kujya bihutira gutabaza Polisi mu gihe babonye inkongi ifite ubukana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka