Umunyamuziki Terence Wilson ‘Astro’ uri mu batangije itsinda UB40 yitabye Imana

Umunyamuziki w’Umwongereza Terence Wilson wamamaye ku izina rya Astro, akaba n’umwe mu batangije itsinda ry’abaririmbyi rizwi nka UB40, yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko.

Terence Wilson ‘Astro'
Terence Wilson ‘Astro’

Astro ni umwe mu baririmbyi bamamaye cyane bo mu itsinda UB40 ryakunze kuririmba mu njyana ya reggae mu myaka irenga 30, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kingston Town, na Red Red Wine. Astro yishwe n’uburwayi yari amaranye igihe gito nk’uko abo baririmbanaga babitangaje. Bavuze ko urupfu rwe rubabaje kandi ko Isi ibuze intwari.

Astro yasezeye mu murwi UB40 mu 2013 akomezanya n’itsinda ‘UB40 featuring Ali Campbell and Astro’ ryashinzwe n’abahoze muri UB40. Iri tsinda yabarizwagamo ryakoze ibitaramo bitari bike, rikaba ndetse ryateganyaga gukora ibindi bitaramo byinshi bizenguruka hirya no hino ku isi mu mwaka utaha wa 2022.

Itsinda rya UB40 baritangije mu 1978 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ryamamara mu ndirimbo nka Red Red Wine na Can’t Help Falling In Love mu Bwongereza n’ahandi henshi ku Isi.

Abari bagize UB40 mu 1988: Ali Campbell, Astro, Mickey Virtue, Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan
Abari bagize UB40 mu 1988: Ali Campbell, Astro, Mickey Virtue, Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan

Reba igitaramo bakoreye i Rotterdam mu Buholandi muri 2019

Imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane ni iyi yitwa Kingston Town

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka