Samsung yahaye ‘Rwanda Coding Academy’ ibikoresho kabuhariwe by’ikoranabuhanga

Uruganda rwa Samsung ruzwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwashyikirije ishuri Rwanda Coding Academy ibikoresho by’ikoranabuhanga, bigiye kuryunganira mu kunoza ireme ry’uburezi buhatangirwa.

Ishuri Rwanda Coding Academy, riherereye mu Karere ka Nyabihu, rifite umwihariko mu kwigisha abana b’abanyeshuri, ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (softwares).

Mudasobwa 30 hamwe n'ibikoresho bigendana na zo ni byo byashyikirijwe ishuri Rwanda Coding Academy
Mudasobwa 30 hamwe n’ibikoresho bigendana na zo ni byo byashyikirijwe ishuri Rwanda Coding Academy

Iryo shuri ryahawe ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga muri gahunda y’ubufatanye bwatangijwe ku wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021, hagati y’uruganda Samsung na Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Minisiteri y’Uburezi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no guhanga udushya mu kigo Samsung, ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, yagize ati: “Twishimiye ubufatanye bwatangiye hagati ya Samsung n’Ishuri Rwanda Coding Academy, kuko buri ku rwego rufasha abanyeshuri, binyuze muri uyu mushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya. Iyi ni intangiriro, dutezeho gufasha aba bana kurushaho kuba abanyamwuga mu by’ikoranabuhanga, bashishikajwe no guhanga udushya”.

Yongera ati: “Ni ibikoresho bigizwe n’icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo mudasobwa 30 zo ku rwego ruhanitse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana na zo, abana b’abanyeshuri bazajya bigiraho, bikaba binakoranywe ikoranabuhanga rya interineti; twitezeho korohereza abana kuzamura ireme ry’imyigire n’ubumenyi bushingiye ku guhanga udushya, muri za porogaramu nshya, yaba izo batangiye n’izo bagikoraho ubushakashatsi”.

Abanyeshuri biga muri iri shuri, barimo uwitwa Ishimwe Gervais, wishimiye ibikoresho by’ikoranabuhanga bungutse, akaba abyitezeho kumufasha mu myigire ye.

Abana biga muri iri shuri bavuga ko mudasobwa bashyikirijwe zizabunganira mu masomo ajyanye no guhanga porogaramu
Abana biga muri iri shuri bavuga ko mudasobwa bashyikirijwe zizabunganira mu masomo ajyanye no guhanga porogaramu

Yagize ati: “Twakoreshaga imashini zisanzwe za laptop, ariko zifite ingufu nkeya, zimwe zigapfa buri kanya, izindi zikagenda gahoro kubera ibintu byinshi zabaga zidafitiye ubushobozi buhagije bwo kubika. Izi mudasobwa zindi z’inyongera, hamwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga duhawe, bizatworohereza gukoresha igihe cyacu neza, tunoze imyigire yacu, bitume n’urwego rw’imishinga turi gukoraho ubushakashatsi kuri za porogaramu nshya rwiyongera ku kigero gishimishije”.

Kobusinge Sharon na we wiga mu mwaka wa wa gatandatu muri Rwanda Coding Academy, ahamya ko urwego we na bagenzi be b’abanyeshuri bariho rw’imyigire ibaganisha ku kuzarangiza amasomo bahanga udushya, ruzarushaho kwaguka, babikesha ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe, bibunganira mu myigire yabo; ku buryo badashidikanya ko bazabyubakiraho bakabasha gusohoza inzozi bafite zo kuzaba abavumbuzi b’udushya.

Dr Papias Niyigena, uyobora Ishuri Rwanda Coding Academy, ahamya ko iri shuri ryari rikeneye kubakirwa ubushobozi mu bikoresho nk’ibi, kugira ngo biryunganire kugera ikirenge mu byo ibindi bigo mpuzamahanga byabashije kugeraho, bibikesha gukoresha ikoranabuhanga.

Abiga muri iri shuri bavuga ko ibikoresho bahawe bazabyubakiraho bakabasha guhanga udushya
Abiga muri iri shuri bavuga ko ibikoresho bahawe bazabyubakiraho bakabasha guhanga udushya

Yagize ati: “Turi mu isi y’iterambere, ryibanda ku kureba ibisubizo by’ahazaza, atari ukwibanda gusa ku hahise cyangwa ibiriho ubungubu gusa. Natanga nk’ingero z’imishinga imwe n’imwe ikomeye aba bana batangiye gukoraho ubushakashatsi ndetse no gukorera igerageza. Harimo nk’irebana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mitangire y’akazi ku barimu, kubashyira mu myanya n’ibindi birebana n’imicungire yabo”.

“Hari n’undi mushinga aba bana b’abanyeshuri bari gukoraho, w’igare rigenewe abafite ubumuga, rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rituma nyirayo aritegeka kumujyana mu cyerekezo runaka yifuza kujyamo, haba imbere, inyuma cyangwa ku ruhande, bitamusabye kurikoraho cyangwa kurisunika nk’uko bisanzwe bigenda ku yandi magare asanzwe bakoresha.

Ati: “Niba aba banyeshuri bageze ku rwego nk’uru rwo kuba bavumbura imishinga isubiza ibibazo runaka; bakeneye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho bakwifashisha mu kuyinonosora, cyangwa no kuvumbura n’indi mishinga, iri ku rwego ruri hejuru y’urwo bariho ubu; kugira ngo binadufashe muri ya ntego yo guhanga udushya twinshi, dushingiye kuri porogaramu bakora”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, ashimangira ko mu byo aba bana b’abanyeshuri bazungukira muri ubu bufatanye hagati ya Samsung na Guverinoma y’u Rwanda, harimo no guhanahana amakuru mashya yerekeye ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga mu buryo bwimbitse, ku buryo abazajya barangiza amasomo, bazajya baba bafite ubushobozi buhagije, bwo kwitwara neza mu byo isoko ry’umurimo rikeneye, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe amasomo y'Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, ashimangira ko hari byinshi aba banyeshuri bazungukira muri ubu bufatanye
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, ashimangira ko hari byinshi aba banyeshuri bazungukira muri ubu bufatanye

Yagize ati: “Kuba aba banyeshuri bahawe bino bikoresho, biri ku rwego rw’ikoranabuhanga ryo hejuru(High tech), ni intambwe nziza bateye, izabarinda kirogoya mu myigire n’ubushakashatsi bakora. Mu mikoranire izakomeza kubaho hagati ya Samsung na Leta ibinyujije muri Rwanda Coding Academy, ni ukurushaho kungurana ibitekerezo, duhanahana amakuru y’uko barushaho kubikoresha neza, bakabibyaza umusaruro uhagije, hagamijwe kuzamurira aba bana ubumenyi, kugeza no ku ruhando mpuzamahanga”.

Yongeyeho ko iyi gahunda ari ingenzi mu gushyigikira ingamba Leta yihaye, zo kurushaho guteza imbere uburezi mu cyerekezo 2024, cyitezweho kwimakaza ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize y’amasomo y’ubumenyingiro, mu rwego rwo kongerera ireme ry’ubumenyi ku bayarangiza, bakajya ku isoko ry’umurimo biteguye kurigirira akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka