Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda.

Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abagabo 21, abagore batatu n’abana barindwi.

Bose uko ari 31 bari bafungiye mu Karere ka Mbarara bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunekera u Rwanda.

Uwitwa Ndahimana Emmanuel yagiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gusura mushiki we Mukashema Mediatrice utuye mu karere ka Mbarara igihe yakabaye agaruka amenya ko imipaka yafunzwe ahitamo kugumana na mushiki we.

Ku wa 15 Mata 2020, yafashwe n’igisirikare cya Uganda ubwo yari agiye ku isoko kugura imyambaro, yamburwa amashilingi ya Uganda 160,000 ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mbarara ahamara umwaka n’amezi atandatu ashinjwa gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yahakuwe ajya gufungirwa mu kigo cya Polisi cya Mbarara ari na ho yavuye azanwa mu Rwanda.

Avuga ko yakubitiwe muri gereza bikomeye ndetse akorerwa n’iyicarubozo abwirwa ko agomba kwemera ko ari maneko w’u Rwanda.

Undi munyarwanda uvuga ko yakorewe iyicarubozo ni Hakizimana Samuel w’imyaka 18 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2010 akiri umwana, ajyanywe n’umugabo wo muri Uganda witwa Ssemwombe Geoffrey akaba umugabo wa mushiki we.

Yafatiwe kwa muramu we mu karere ka Gomba kuwa 18 Kanama 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yamaze amezi abiri akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

Ku itariki 27 Ukwakira 2021, nibwo yazanywe i Mbarara mu kigo cya gisirikare cya Makenke, ahavanwa ku itariki 02 Ugushyingo 2021 ajyanwa kuri Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

Niyonsenga Jean Damascene ukomoka mu Karere ka Huye we ngo yagiye mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala mu mwaka wa 2016 ajyanywe no gucuruza imyambaro ishaje (caguwa), aza gufatwa tariki ya 23 Gicurasi 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yafungiwe mu gihe cy’amezi atanu, akubitwa, anakorerwa irindi yicarubozo kugira ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

Iri yicarubozo yarikomereje mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu karere ka Mbarara aho yavanywe ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

Avuga ko muri Uganda asizeyo imodoka ye ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’iduka rya Miliyoni 15.

Ibyakorewe Niyonsenga ni byo byabaye kuri mugenzi we Niyonshuti Emmanuel wo mu karere ka Burera wabaye mu mujyi wa Kampala acuruza amagi ku muhanda.

Yafashwe muri Nyakanga 2021 afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye amezi abiri n’ukundi kwezi kumwe muri CMI Mbuya aza koherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara.

Niyonshuti yashinjwaga kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba maneko w’u Rwanda.

Avuga ko muri Uganda asizeyo umutungo wa miliyoni 6 n’ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Uganda ndetse na Moto.

Mu banyarwanda 31 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu cya Uganda harimo abaje byitwa ko baje ku bushake bwabo nyamara badaturutse mu ngo zabo ahubwo bari muri za gereza.

Abo ni Tuyishime Felicien ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda ahitwa Karangara tariki 03 Werurwe 2017 anyuze ku mupaka wa Cyanika.

Nyuma y’imyaka ibiri, yatandukanye n’umukecuru yakoreraga, ajya gukora akazi k’uburobyi mu kiyaga cya Victoria aza gufatwa n’igisirikare cya Uganda ku wa 14 Nzeri 2021 agaruka mu Rwanda.

Yakatiwe igifungo cy’iminsi 54 ashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba maneko w’u Rwanda bituma amara icyo gihe cyose akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ibyo ashinjwa.

Mugenzi we Hakorimana wo mu karere ka Burera we yafashwe agaruka mu Rwanda muri Nzeri 2021 aho yafungiwe ahitwa Shema mu gihe cy’ukwezi n’iminsi 10 akubitwa cyane ngo yemere ko anekera u Rwanda ndetse yamburwa n’Amashilingi ya Uganda ibihumbi 160 yakoreshaga mu rugendo ataha.

Nyuma yo kwakirwa n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku mupaka wa Kagitumba, aba Banyarwanda uko ari 31 bagaragaje agahinda ko gukubitwa bakanakorerwa iyicarubozo ndetse bakanasinyishwa ku ngufu impapuro zibemeza ko bari muri Uganda nka ba maneko b’u Rwanda.

Nyuma y’ibizamini bya COVID-19, umwe ni we wayisanganywe akaba agomba kujyanwa mu kigo cy’akato naho abandi bakaba bajyanywe muri IPRC Nyagatare mu gihe bagitekereje kugezwa mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka