Kirehe: Umugabo n’abahungu be bakurikiranyweho kwica abana ba mushiki wabo

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukorera i Ngoma bwashyikirije urukiko umugabo n’abahungu be bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ku bwicanyi bwakorewe abana babiri bavukana.

Ubwo bwicanyi bwakorewe mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Hakozwe ipererereza, inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaza nyina w’abo bana avuga ko abo bana yababyariye iwabo aho yabanaga na se na basaza be.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi ngo yabuze umwana we mukuru, hanyuma no ku itariki ya 13 z’ukwa cumi 2021 nabwo yasize umwana we muto w’imyaka itatu iwabo ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura, amubaza aho umwana we ari amusubiza ko atahazi. Nyina w’abo bana ngo yahise yiyambaza Umukuru w’Umudugudu amubwira ko amaze kubura abana be babiri, kandi ko atazi irengero ryabo.

Ku wa 15 Ukwakira 2021 mu gitondo abaturanyi bakimenya ko abana be yababuze bahise babaza basaza be babanaga mu nzu bababwira ko abo bana bagiye kwa ba se bababyara, barangije bafata umwanzuro wo gushakisha ahantu hose bageze mu isambu ya sekuru babona ahantu harunze igitaka kikiri kibisi bahakandagiye batangira kurigita basesuruye basangamo umurambo w’umwana muto ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w’uwo mwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko na wo barawushyize mu mufuka. Bafashe umwe muri basaza be, yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ivuga ko nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka