Nyamagabe: RIB yafashe umugore ukekwaho kwiba ibikoresho byari bigenewe abiga imyuga

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyamagabe rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Gatare uvugwaho gutwara ibikoresho bya salon de coiffure (byo gutunganya imisatsi) n’ibyo gusudira byari byahawe abana b’abakobwa ngo bikure mu bukene.

Uwo mugore witwa Valerie Nyirashengero, ibikoresho akekwaho gutwara byari byahawe abakobwa yarebereraga (yari ababereye mentor) b’abakene bo mu Murenge wa Mushubi n’uwa Gatare bari bigishijwe gutunganya imisatsi kuri bamwe, ndetse no gusudira ku bandi, ku nkunga y’umuryango Care International.

Nyuma yo guhugurwa, uyu muryango wari wabahaye ibikoresho byo kwifashisha, birimo ibyo gusudira byari byahawe abakobwa umunani bize gusudira, ndetse n’ibikoresho bihagije byo gutunganya imisatsi harimo imashini zogosha ndetse n’izitunganya imisatsi y’abagore byari byahawe abakobwa barindwi.

Séraphine Yandagiye w’i Musebeya wayoboraga koperative y’abize gutunganya imisatsi, avuga ko ibi bikoresho babihawe muri 2017, hanyuma uwo wabayoboraga akabibatwara muri 2018, nyamara bari batangiye gutera intambwe yo kuva mu bukene.

Agira ati “Nkanjye ku giti cyanjye byari bimfashije kuko nabonaga umwenda wo kwambara. Niba ku kwezi mbonye ibihumbi 10, nkaguramo ikibwana cy’ingurube, kikamfasha. Ibyo nakuyemo n’ubu ni byo nifashisha.”

Umwe muri abo bakobwa witwa Yandagiye yaje gutwita, hanyuma Nyirashengero wabayoboraga ngo amubuza gukomezanya n’abandi, atwara n’ibikoresho avuga ko batakomeza gukora kandi umuterankunga ngo yari yaravuze ko uzabyara atazabagarukamo.

Ngo yabipakiye imodoka ibikura mu gasantere ka Mushubi, avuga ko abijyanye mu gasantere ka Musebeya, yateganyaga ko ari ho abana bo muri Gatare na Mushubi bazajya bahurira, hanyuma na ho abihagejeje ngo aza kuvuga ko umuterankunga yabyishubije, nuko abijyana i Huye.

Icyakora ba bana baje kubaza abari babibahaye bababwira ko batatanga ibikoresho byo gufasha urubyiruko hanyuma ngo babyisubize bidakoze umurimo byari byagenewe.

Icyo gihe batangiye kubafasha kubikurikirana kugira ngo bigarurwe, ariko Covid-19 iza kubangamira iyo gahunda.

Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Mushubi na we wakurikiranaga aba bana (we yakurikinanaga abo muri Mushubi, naho Nyirashengero agakurikirana abo muri Gatare) wanakomeje kubafasha gukurikirana ibi bikoresho avuga ko mugenzi we yahemutse.

Agira ati “Buriya urukiko rufite icyo ruzakora, kuko bari bageze ku rwego rwa ba rwiyemezamirimo, ibyabo arabitwara, hanyuma barongera basubira kumera uko bari bameze umushinga utarabafata.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi, avuga ko ibya Nyirashengero ubu byagejejwe kuri parike ya Kaduha, ariko ko kugeza ubu akaba yaramaze gusubiza bimwe muri ibyo bikoresho birimo casques enye, intebe enye, tongs 2, n’imashini imwe yogosha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka