Amateka ya Kabengera Gabriel wategetswe kuririmba habaye Coup d’Etat

Umuhanzi Kabengera Gabriel ni uwa kabiri mu bana barindwi (7) akaba mwene Mubiligi Justin na Mukamihigo Suzan. Yavutse mu 1949 avukira ahahoze ari muri Komine Gishamvu, muri perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye.

Hamwe n’abo bavukana uko ari barindwi, Kabengera Gabriel ni we wenyine wavuyemo aba umuhanzi abishyigikiwemo na Padiri Byusa Eustache wamwigishaga mu iseminari ya Virgo Fidelis (Butare), nyuma yo kumubonamo inganzo yo kuririmba maze yiyemeza kumutoza gukuza inganzo ye no gucuranga gitari.

Padiri Byusa ni na we wahimbye indirimbo yitwa Umuhororo yaje gusubirwamo na Massamba Intore.

Kabengera ntiyarangirije amashuri mu iseminari, ahubwo yakomereje mu ishuri ry’Abafurere b’Abamarisite (Frères Maristes) i Save, yiga ubwarimu ahavana impamyabumenyi yo mu rwego rwa A3.

Yatabarutse ari ingaragu mu 1992 afite imyaka 43, azize uburwayi bushobora kuba bwaratewe n’imigeri yigeze gukubitwa n’abajandarume bamutangiriye mu nzira nk’uko byemezwa n’ababanye na we.

Sam Gaude Nshimiyimana, umuhanzi umaze igihe abihagaritse akaba n’umunyamakuru w’umwuga, yabanye na nyakwigendera Kabengera Gabriel akaba azi amateka ye by’umwihariko. Avuga ko igihe Habyarimana Juvenal n’abasirikare bari inkoramutima ze bahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973, abasirikare basanze Kabengera mu kazi kuri Radiyo Rwanda bamutegeka gufata gitari akaririmbira muri studio indirimbo yitwa Inkangara.

Yakoze kuri Radiyo Rwanda guhera mbere y’umwaka wa 1973 ahava mbere y’umwaka wa 1989 mu mirimo itandukanye irimo ubunyamakuru, ariko yigeze no kuba umuyobozi w’ibiro (Chef de Bureau), nk’uko twabibwiwe n’umwana Kabengera abereye se wabo witwa Dominique Kubwayo.

Nubwo Kabengera yatabarutse atarashaka umugore, Dominique Kubwayo yadutangarije ko indirimbo yitwa Emma yayihimbiye umukobwa bakundanaga witwa Emma ndetse ngo aracyariho.

Dominique Kubwayo na Sam Gaude Nshimiyimana, KT Radio yabatumiye mu kiganiro Nyiringanzo batubwira birambuye amateka ya Kabengera Gabriel.

Bikurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka