Burera: Bamusanze mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.

Ibi byabereye mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Rwabageni, Akagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021.

Intandaro y’uru rupfu, bikekwa ko ari amakimbirane yari afitanye n’uwo bashakanye, nk’uko byagarutsweho na Sibomana Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, ati: “Ejo ku wa Gatandatu ubwo yari ageze iwe mu rugo nko mu ma saa moya z’ijoro, yarwanye n’umugore we, bigera n’aho amena ibiryo yari yatetse. Ubwo inzego z’ubuyobozi bw’umudugudu, irondo n’abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano. Ubwo bari bageze mu nzira, aratsikira agwira ibuye, rimukomeretsa mu mutwe, biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga”.

Yakomeje ati: “Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n’umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro wo bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo. Byageze mu masaha y’igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, niko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, avuga ko uwo mugabo n’umugore we, bajyaga bagirana amakimbirane ndetse n’ubuyobozi bwahoraga mu bibazo byabo, bugerageza kubihosha ndetse no kubagira inama.

Yagize ati: “Ni kenshi bajyaga bagirana amakimbirane, ndetse n’ubuyobozi bukabijyamo, ndetse ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y’ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera”.

Atanga ubutumwa ku baturage bwo kubana mu bwumvikane ati: “Abantu bari bakwiye kubana mu bwumvikane kuko ni cyo cy’ingenzi urugo rwubakiraho rugakomera. Iyo ubwumvikane bwageze aho kunanirana, bikarenga inama z’abaturanyi n’iz’ubuyobozi; abafitanye ibibazo baba bakwiye kugana inkiko, ngo zibatandukanye mbere y’uko bikurura ingaruka nk’izi”.

Uyu mugabo n’umugore bari barasezeranye byemewe n’amategeko, banafitanye abana batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka