Gisagara: Umusaza w’imyaka 101 arakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 03 Ugushyingo 2021 rwagiriye urugendo i Save mu Karere ka Gisagara rutangira kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusaza w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha cyabaye tariki 03 Kamena 2019 mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara. Uwo musaza ngo yabwiye abantu yasanze aho bari biriwe mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ngo “ariko aho mwaba muri kuhacukura zahabu?”

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo ukekwa ashakirwe umwunganira kubera ko yagaragaje intege nke, kutabasha kumva no kuvuga ibyo yabazwaga n’Urukiko.

Icyaha cyo gupfobya Jenoside akurikiranyweho, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Urubanza rwimuriwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2021 saa tatu za mu gitondo i Save.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka