Guseka: Umuti w’indwara nyinshi

Isi abantu batuyeho irimo uruhurirane rw’ibibazo byinshi aho usanga umuhangayiko (stress) uterwa n’akazi kiyongeraho izindi nshingano nyinshi byarasimbuye burundu ibikorwa by’imyidagaduro byagafashije abantu kuruhuka.

Usanga hari abashakira igisubizo cy’umunaniro n’umuhangayiko mu miti kugira ngo babashe kugira imbaraga zituma bakomeza akazi cyangwa amasomo, kuruhuka ndetse no gusinzira neza.

Abashakashatsi bakoze inyigo kuri iki kibazo basanga hari uburyo bwafasha guhangana n’umuhangayiko (stress) ndetse n’umunaniro ukabije ari bwo yoga, méditation (igikorwa cyo gutekereza byimbitse ku kintu runaka) ndetse no guseka ari na byo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

Iyo ukomeje guseka cyane, imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.

Dore akamaro ko guseka ku buzima bwawe:

1. Imikorere myiza y’umutima

Nk’uko siporo ari ingenzi ku buzima, ni ko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora siporo bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

Bituma umutima utera neza, amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora siporo yo kugenda n’amaguru.

2. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo ari bo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

3. Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare.

Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.

4. Birwanya indwara y’agahinda gakabije no kwigunga (depression)

Guseka bituma habaho ikorwa ry’imisemburo y’ibyishimo nka serotonine na andorphines ituma umuntu yishima akagira akanyamuneza.

5. Bikuraho uburakari

Guseka byirukana uburakari n’amakimbirane. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cyangwa udatekereza ku bintu bibi gusa.

6. Guseka byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Guseka byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cyangwa ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

7. Birinda umutima ku buryo bukomeye

Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (heart attack).

8. Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

Guseka bitera kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije ukabasha kugera ku bwonko bikongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

Guseka ni igikorwa cy’umubiri gitangaje, kuko ni kimwe mu mvamutima zandura. Iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu ari guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka