Kigali: Batangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto n’iby’umurimbo

Muri gahunda yo kugira Umujyi utoshye kandi wihaza mu biribwa, tariki 05 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti mu midugudu ine y’icyitegererezo.

Ni gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na FAO, aho bahise batera ibiti mu midugudu y’icyitegererezo ya Karama, Ayabaraya, Rugendabari, na Nyagisozi.

Ibiti bizakomeza guterwa n'ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali
Ibiti bizakomeza guterwa n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali

Muri iyi midugudu uko ari ine hatewe ibiti by’imbuto n’iby’imitako 20.000, ariko by’umwihariko mu mudugudu w’icyitegerererezo wa Karama haterwa ibiti 2500, birimo iby’imbuto, bigizwe n’ibiti 800 bya Avoka, iby’imyembe 400, iby’amacunga 400, n’iby’indimu 500, hakiyongeraho ibiti 400 by’imitako (Ornamental trees).

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, yasabye abatuye mu midugudu yatewemo ibiti kwita ku biti byahatewe kugira ngo aho byatewe hose hajye hahora hatoshye, hasa neza, bihaza mu biribwa, ari nako barushaho kwita ku bindi bikorwa byose bigenda bibegerezwa bigamije kubafasha mu iterambere igihugu cyifuza ko bageraho.

Abatuye mu midugudu yatewemo ibiti bitabiriye iyi gahunda kuko bazi neza akamaro k'ibi biti
Abatuye mu midugudu yatewemo ibiti bitabiriye iyi gahunda kuko bazi neza akamaro k’ibi biti

Abatuye muri iyi midugudu bishimiye uburyo ubuyobozi bwabo buhora bubazirikana muri gahunda zitandukanye zigamije kubafasha mu bikorwa by’iterambere banavuga ko bagiye kwita ku biti byatewe kuko igihe bizaba bimaze gukura bizabagirira akamaro.

Uretse kuba ibiti birimo guterwa mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Umujyi wa Kigali ndetse no kugira ngo abawutuye barusheho kwihaza mu bijyanye n’ibiribwa ariko by’umwihariko mu bijyanye n’imbuto, ni no muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nk’uko Leta y’ u Rwanda yabyiyemeje aho biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hamaze guterwa ibiti miliyoni 43.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Karama watewemo ibiti 2,500 birimo ibiti 2,100 by'imbuto
Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama watewemo ibiti 2,500 birimo ibiti 2,100 by’imbuto
Hatewe ibiti bitandukanye birimo iby'imbuto ndetse n'iby'imirimbo
Hatewe ibiti bitandukanye birimo iby’imbuto ndetse n’iby’imirimbo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda ikorwe mugihugu hose niyo yambere dukebeye reboiser le pays...le desert nous guette! Kugira igihugu gitoshye ni ibyambere kurusha kurunda amafranga mutitaye kuri climat...

Luc yanditse ku itariki ya: 8-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka