Abapolisi 160 bahawe impanuro mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo

Ubwo bahabwaga impanuro za nyuma mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, abapolisi 160 basabwe kurangwa no kubaha ndetse no gukorera hamwe.

Aganiriza aba bapolisi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, yababwiye ko bateguwe neza ndetse ko banahawe amahugurwa azabafasha gukora neza, bagaragaza ubunyamwuga ndetse no kubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda.

DIGP Namuhoranye yagize ati “Gukorera hamwe ndetse no gufatanya mwubaha abandi bose muzaba mukorana bikwiye kubaranga mu mirimo muzaba mushinzwe”.

Ikindi kandi abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’epfo bibukijwe, ni uko bagomba gusohoza inshingano zabo kinyamwuga, bakarushaho kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

Itsinda rigizwe n’abapolisi 160 ryitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ribaye itsinda rya kane rifite umubare munini w’abagore riyobowe na SSP Marie Grace Uwimana, rikazasimbura irindi tsinda rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka