#AMAVUBI: Abakina hanze babiri bageze mu myitozo, mu gihe batatu ba APR FC batitabiriye imyitozo
Mu rwego rwo gutegura imikino ibiri izahuramo na Mali na Kenya, abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu gihe batatu ba APR FC batitabiriye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘AMAVUBI” ikomeje imyitozo igamije gutegura imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, aho Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, naho Kenya bakazayisura ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Abakinnyi babiri Djihad BIZIMANA na Emery MVUYEKURE bamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, aho Djihad yageze mu Rwanda ejo mu gitondo akaba yanakoranye na bagenzi be, mu gihe umunyezamu Emery Mvuyekure we agaragara mu myitozo y’uyu munsi.

Abandi bakinnyi barimo TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York nabo bategerejwe kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ndetse na IMANISHIMWE Emmanuel ukina muri FAR Rabat yo muri Maroc.

Ku rundi ruhande, mu bakinnyi batanu ba APR FC bari bahamagawe ababashije kwitabira imyitozo ni Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy, mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Allain “Bacca” bo batitabiriye aho bivugwa ko bagize ibibazo by’uburwayi.
Urubuga rwa Interineti rw’ikipe ya APR FC ku wa Gatanu tariki 05/11/2021 rwari rwatangaje ko abakinnyi bose ba APR FC bahamagawe baza kwitabira imyitozo, gusa bakaba batarabashije kuhagera bose.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|