Amashuri aracyategereje ’Muvelo’ yemerewe na MINEDUC

Ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu bikomeje gusaba amasafuriya manini bita muvelo byemerewe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kugira ngo bibashe guteka amafunguro ahagije abana muri gahunda yo kubagaburirira ku ishuri yatangiranye n’uyu mwaka wa 2021/2022.

Muvelo zimwe zabuze ibikoresho byo kuzisena bituma zikererwa kugezwa ku mashuri
Muvelo zimwe zabuze ibikoresho byo kuzisena bituma zikererwa kugezwa ku mashuri

Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC) kivuga ko ari cyo cyahawe isoko ryo gukora muvelo zagenewe amashuri yose mu gihugu akeneye kugaburirira abana ku ishuri.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr James Gashumba, yabwiye Itangazamakuru ko bahawe isoko ry’Amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri, bakaba barakoze muvelo ibihumbi bitanu nk’uko babisabwe.

N’ubwo izo muvelo zakozwe hari ibigo by’amashuri birimo Urwunge (GS) rwa Kagugu Catholique rw’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bivuga ko bikomeje guhangayikishwa n’imirire mibi kandi idahagije y’abana, kuko bitarahabwa muvelo byemerewe.

Umuyobozi wa GS Kagugu, Jean Baptiste Habanabashaka avuga ko bafite abanyeshuri 1,700 biga mu mashuri yisumbuye hamwe n’abandi 1,300 biga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, bose bakeneye gufatira amafunguro ku ishuri ariko basangiye muvelo imwe (yo guteka uburisho bw’ibishyimbo).

Avuga ko iyo muvelo batayitekeramo umuceri cyangwa umutsima w’ibigori (kawunga) ngo bihaze abo bana bose, bikaba ngombwa guhora bateka imvungure z’ibigori buri gihe, kandi na zo ntizishye neza bitewe n’uko baba bashyizemo nyinshi.

Habanabashaka yagize ati “Turacyategereje muvelo zitaraza zigomba gutangwa na MINEDUC, twakabaye twaraguze izacu ariko bitewe n’uko twemerewe iza MINEDUC byaba ari ugusesagura amafaranga y’ikigo, turarya ibigori gusa kandi mu bubiko huzuye kawunga n’umuceri.”

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Uburezi bashinzwe gukwirakwiza muvelo mu mashuri, Vedaste Rwigamba, avuga ko n’ubwo muri IPRC Kicukiro huzuye muvelo zakozwe, ngo hakibura ibikoresho byo kuzisena (polishers) kugira ngo bazitange zitunganyijwe neza.

Rwigamba avuga ko hari muvelo zabanje gukorwa zigatangwa ku mashuri amwe n’amwe, icyiciro cya kabiri kikaba kizatangwa mu cyumweru gitangira kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2021 mu turere tw’Umujyi wa Kigali hamwe n’utwa Ngororero, Nyabihu na Huye.

Rwigamba yagize ati “Aho i Kagugu ndareba ko bari ku rutonde, ariko uturere twa Gasabo na Kicukiro tuzatangira guhabwa muvelo ku itariki 15 iyo gahunda imare iminsi 10, hanyuma mu matariki 25 y’Ugushyingo tuzatangira kuzubakira amaziko (installation)”.

IPRC Kicukiro ivuga ko imaze gukora muvelo 5,000
IPRC Kicukiro ivuga ko imaze gukora muvelo 5,000

Rwigamba avuga ko hari amashuri arenga ibihumbi bibiri hirya no hino mu gihugu agomba guhabwa muvelo, ariko akaba atazazibonera rimwe bitewe n’uko bazabanza kuzitunganya no kuzitera ku ziko, ndetse no guhugura abashinzwe imicungire yazo ya buri munsi.

Buri muvelo mu zirimo gukorerwa muri IPRC nta yigurwa amafaranga ari munsi ya miliyoni ebyiri, ariko hari izigeza kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 bitewe n’uko ziba ari nini.

Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri iteganya ko umubyeyi azajya atangira umwana amafaranga 94 (ni hafi 100Frw) ku munsi, Leta na yo imutangire 56Frw ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka