Perezida wa Santrafurika, Faustin Archange Touadera, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 mu ruzinduko rw’akazi.
Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yasezereye burundu umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu imushinja imyitwarire mibi.
Abatwara abantu n’ibintu kuri moto bazwi ku izina ry’Abamotari bagera ku 46.000 hirya no hino mu gihugu, barimo gukingirwa Covid-19.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yemeje amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda zivuganye abarwanyi barenga 70 mu gace ka Awasse ndetse zigarurira ibirindiro by’inyeshyamba z’umutwe ugendera ku mahame ya Kiyisilamu mu gihugu cya Mozambique.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwashimiwe akazi gakomeye rwakoze mu minsi 15 akarere kamaze kari muri Guma mu rugo bahabwa amajire 250, nyuma y’uko umwe muri bo yitanze imodoka yo kubafasha kurushaho kunoza akazi.
Umuhanzi nyarwanda Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo acuranga atari ize bwite ahubwo ari iz’umuhanzi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Kayitare Gaetan kugira ngo zitazimira ndetse abisabira imbabazi.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko umwenda Leta irimo gufata harimo n’uwavuye mu mpapuro z’agaciro (mpeshwamwenda) z’i Burayi (Eurobonds), uzishyurwa n’abahabwa akazi cyangwa abacuruzi bungukira mu mishinga yasabiwe ayo mafaranga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, aratangaza ko ingeso yo guhishira cyangwa gukingira ikibaba abinjiza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ituma intego yo kubihashya burundu itagerwaho, bityo agahamagarira buri wese kumenya uruhare rwe mu gutanga amakuru ku babitunda, ababicuruza cyangwa ababinywa.
Mu gihe Leta ikangurira umubyeyi konsa umwana inshuro zitari munsi y’umunani ku munsi, mu gihe cy’amezi atandatu adahabwa imfashabere, agasabwa kandi konsa umwana mu gihe amaze gukaraba intoki mu kwirinda umwanda ushobora kwanduza umwana uburwayi, bamwe mu batuye Akarere ka Musanze, baremeza ko batubahiriza neza ayo (…)
Kuva tariki ya kabiri kugeza tariki eshatu Kanama 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko (state visit) rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Suluhu agiriye mu Rwanda kuva agiye ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu 2021, asimbuye Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana.
Nsekarije Jean damascène w’imyaka 35 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa inkoni n’umushumba w’inka, akaba yari agiye kumubaza impamvu yamukubitiye umwana.
Abanyamakuru baributswa kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, by’umwihariko igihe batangaza inkuru zerekeye abana, cyane cyane izivuga ku bana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu Rwanda abantu 9,618 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, abamaze gukingirwa byuzuye ni 476,140. Abantu 13 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 844. Abitabye Imana ni abagore 9 n’abagabo 4. (…)
Imiryango 550 yo mu Karere ka Rubavu yari imaze imyaka icumi itangira ibyangombwa by’ubutaka yabishyikijwe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwarekuye Kalisa Sam na mugenzi we bakekwaho gukubita umunyamakuru wa Flash. Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi na Mutsinzi Steven bafashwe ku wa 19 Nyakanga 2021 bakekwaho gukubita umunyamakuru (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, guha u Rwanda abarimu bigisha ururimi ry’Igiswahili mu mashuri.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Uwamariya Beata, akaba nyiri uruganda Dusangire Ltd rwenga inzoga isembuye yitwa Dusangire. RIB yabwiye itangazamakuru ko Uwamariya w’imyaka 49 yatawe muri yombi kubera abakozi be babiri bitabye Imana baguye muri tanki (tank) irimo alukoro (alcohol), (…)
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yabujijwe kujya mu gihugu cya Uganda mu rugendo rutari urw’akazi yagombaga guhuramo na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bifuza gukora urugendoshuri ahari abarwayi ba Covid-19 kuko byabafasha kurushaho kumenya ubukana bwayo.
Imfungwa eshatu zashatse gutoroka gereza ya Muhanga, zafashwe zigarurwa muri gereza nyuma yo gushaka gutoroka zirenze igipangu zifungiyemo. Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu masaha ya saa yine ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza bagerageza guhagarika abatorokaga.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasohoye amabwiriza mashya agenga Resitora, Hoteli ndetse n’ubukerarugendo muri rusange.
Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, bajya gusura inganda zirimo urutunganya amazi, amata n’imitobe rwa Inyange Industries rukorera ku Murindi mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere witwa Bizumuremyi Ali Bashir, ku mishinga imwe n’imwe y’Akarere itaragenze neza.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Samia Suluhu wa Tanzania bavuze ko biteguye gukorana mu kongera kuzamura Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse n’ubukungu bw’uwo Muryango bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.
Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Samia Suluhu Hassan, yakiriye inkuru y’akababaro y’uko Ministiiri w’Ingabo we, Elias John Kwandikwa yitabye Imana ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), ruratangaza ko hategerejwe Igazeti ya Leta kugira ngo abahawe imabazi na Perezida wa Repuburika, n’abasabye gufungurwa by’agateganyo barekurwe.
Abahinzi mu Itara y’Iburasirazuba bavuga ko guhindagurika kw’ibiciro by’imyaka ku isoko biri ku isonga mu gutuma bamwe batitabira guhunika umusaruro.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021, mu masaha ya mu gitondo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus Hiace yari iri imbere ya gare ya Nyamata, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikavugwa ko yari itwaye ibicuruzwa bitemewe.
Komite nyobozi y’ikipe ya Musanze FC yamaze gusohora ibaruwa y’ubwegure yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ku mpamvu z’uko batishimiye ingengo y’imari ubuyobozi bw’akarere bwageneye iyo kipe muri 2021-2022.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangira ubutumwa bubuza abayobozi ba Afurika gutoza abaturage amacakubiri.
Uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku matariki ya 02 na 03 Kanama 2021, ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu Rwanda no mu mahanga, dore ko ari rwo rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Tanzania muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 asimbuye Dr. John Pombe Magufuli wari (…)
Abarimu barasaba Minisiteri y’Uburezi kubafasha bakabona mudasobwa mu buryo bw’inguzanyo kugira ngo biborohere kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 720 bakaba babonetse mu bipimo 6,429. Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 831.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Abanyekongo bemerewe kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko abaturage bo mu Rwanda babijyana muri Congo, akavuga ko uwakwanga ko byinjira mu Rwanda yaba afite ikibazo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Kanama 2021, Polisi yerekanye umushoferi witwa Wibabara Jean Claude w’imyaka 28, yafashwe ku itariki ya 01 Kanama 2021 saa yine z’ijoro atwaye abantu yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Ishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’Abanyamuryango ba FERWAFA mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 30 Nyakanga 2021, ndetse n’isesengura ryakozwe ku bijyanye n’umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA, Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 yafashe (…)
Abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, batangiye igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, bakaba biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Muri iki gihe umubare w’abarwaye ndetse n’abicwa n’indwara ya Coronavirus ugenda urushaho kwiyongera, nyamara hagakomeza kuboneka abarenze ku mabwiriza yo kuyirinda, hari abayirwaye bagakira bavuga ngo uwabaha uburyo bwo gukebura abatazi ububi bw’iyi ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko mu gikorwa cyo gukingira umubare munini w’abaturage, ku ikubitiro abagera ku bihumbi 300 ari bo bagiye gukingirwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa 02 Kanama 2021, yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo batazasubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Mu Kagari ka Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, hari abaturage bavuga ko hari insoresore zababujije umutekano kubera guhora zibiba, bakaba bifuza ko zakurwa mu baturage.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangiye igihembwe cya gatatu, barasaba ko bakoroherezwa n’ibigo by’amashuri kuko bafite ibibazo by’amikoro nyuma ya Guma mu Rugo.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane ahahurira abantu benshi, hagaragara urubyiruko rw’abakorerabushake bagenda bibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wari utegerejwe mu Rwanda yamaze kugera i Kigali, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ubuyobozi bw’ishuri rya ESECOM Rucano mu Karere ka Ngororero buratangaza ko ibyavuzwe ko abanyeshuri b’icyo kigo na bagenzi babo bafungiye kwigaragambya atari byo, ahubwo bazize imyitwarire mibi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko n’ubwo ingendo zihuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zemewe, Gare ya Muhanga ikomeza gufungwa kubera ko iri mu Murenge washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.