StarTimes na RBA bagiye gufatanya gushyiraho shene nshya yitwa Magic Sports

StarTimes hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) basinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye yo gushyiraho shene ya 3 nshya yitwa Magic Sports ya RBA kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021.

Sosiyete ishinzwe gucuruza no gusakaza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo mu Rwanda Star Africa Media Co., (StarTimes) yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA), agamije gushyiraho shene nshya yitwa Magic Sports.

Iyi shene nshya izajya yibanda ku mikino na Siporo zitandukanye byo mu Rwanda, ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro na filime zitandukanye zirimo na wildflower y’ikinyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa StarTimes mu Rwanda Bwana Wang Fan, yavuze ko nubwo mu Rwanda bari basanganywe izindi shene zerekana imyidagaduro, Magic Sports yo izanafasha cyane kugaragaza no kuzamura impano z’abanyarwanda muri Sports benshi batari bazi.

Magic Sports izagaragara gusa kuri Decoderi ya StarTimes kuri shene ya 265 kuri antene ya DTT iyo benshi bakunze kwita antene y’udushami no kuri DTH (Dish/Igisahane) shene ya 251 izajya igaragara kuri bouquet ya Nova iri ku giciro gihendutse utasanga ahandi hose.

Magic Sports ije yiyongera ku zindi shene nshya 13, ziherutse kongerwa kuri dekoderi ya StarTimes.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka