Ahamijwe icyaha cyo kwica umugore we akatirwa gufungwa imyaka 25

Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney, ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie, amukubise isuka.

Ayindemeye Jean Marie Vianney
Ayindemeye Jean Marie Vianney

Ni mu isomwa ry’urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, ryabaye ku wa kane tariki 14 Mata 2022, aho rwasomewe mu ruhame mu Murenge wa Shyorongi, nyuma y’uko ruburanishijwe ku itariki 08 Mata 2022, agasabirwa n’Ubushinjacyaha igifungo cya burundu.

Nyuma y’uko urukiko rusuzumye impamvu zagaragajwe n’uregwa, ubwo yireguraga yemera icyaha nk’imwe mu mpamvu zigabanya uburemere bw’icyaha, akaba yari yanatakambiye urukiko asaba imbabazi, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwica umugore we, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

Bamwe mu baturage bitabiriye iryo somwa ry’urubanza bavuze ko bakuye isomo muri icyo gihano ahawe, aho biyemeje kujya bakumira icyaha kitaraba batangira amakuru ku gihe, kandi baba hafi imfubyi Nyakwigendera asize.

Icyaha Ayindemeye Jean Marie Vianney w’imyaka 44 yaregwaga cyo kwica umugore we, Mukeshimana Anne Marie w’imyaka 42, cyakozwe tariki 04 Werurwe 2022, mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo nubunyamaswa ubutabera bugombakujya buhana abantu nkabo bwihanukiriye

MUSANGAMFURA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka