Abanyamategeko ba Leta barasaba kugenerwa igihembo igihe batsinze urubanza

Abunganira Leta mu mategeko barasaba ko bajya bagenerwa igihembo (amafaranga y’ikurikirana rubanza) igihe batsinze urubanza, nk’uko bigenda ku bandi banyamategeko bigenga, bayagenerwa iyo batsinze imanza.

Ubusanzwe umuntu utsinze urubanza iyo yunganirwaga n’umunyamategeko (Lawyer), urukiko rumugenera igihembo cy’umunyamategeko (amafaranga y’ikurikirana rubanza) kuko aba yarayamuhaye akaba agomba kuyasubizwa n’uwamushoye mu manza, kuko icyo umuntu atakaje kubera urubanza agomba kugisubizwa igihe arutsinze.

Abunganira Leta mu mategeko bavuga ko ubusanzwe abantu bose bangana imbere y’amategeko, bakibaza impamvu iyo bo batsinze urubanza icyo gihembo batakigenerwa nk’uko bigenda kuri bagenzi babo bigenga, ari na ho bahera basaba ko bajya bagenerwa amafaranga y’ikurikiranarubanza igihe batsinze urubanza.

Moise Munyaneza ni umujyanama mu by’amategeko mu kigo cya Leta. Avuga ko bikwiye ko bajya bagenerwa igihembo cyitwa icya Avoka kuko baba babikoreye.

Ati “Ubundi iyo abantu biswe ababuranyi baba banganya uburenganzira, ibyo bagenera umwe watsinze urubanza, bakabaye babigenera undi wo ku rundi ruhande iyo yarutsinze. Ni muri urwo rwego tuvuga ngo niba abantu banganya uburenganzira kuko biswe ababuranyi, bombi bakeneye ubutabera, ni izihe mpamvu uruhande rumwe rutsinda rukagenerwa indishyi zitandukanye, urundi rwatsinda bakavuga ngo uri umukozi wa Leta ntacyo watakaje?”.

Akomeza agira ati “N’ubwo turi abakozi ba Leta twumva byajya bica intege ba bandi baturega kuko bazi ko nitubatsinda hari icyo bazatakaza. Ni muri urwo rwego natwe twumva ko twajya tugenerwa nk’ibyo abandi bagenerwa”.

Adeline Nyiransengiyumva, umunyamategeko w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko ari ngombwa ko bagenerwa igihembo cya Avoka kuko hari ibyo batakaza birimo n’umwanya.

Ati “Ni ngombwa ko icyo gihembo twakibona kubera ko haba habaye urubanza. Icyo gihe iyo urugiyemo hari ibyo utakaza kugira ngo ubone kugera ku rukiko. Ibyo watakaje rero ni byo akenshi tuba dusaba inkiko ko zatugenera, kuko niba Akarere ka Kamonyi karezwe biraba ngombwa ko nsaba itike injyana, iyo tike nayitakaje kubera wa muntu wareze, iyo atarega ntabwo yari gusohoka, kandi sinjyayo rimwe ndajyayo nka kabiri cyangwa gatatu. Erega tuba twanataye igihe kuko hari ikindi cyagombaga gukorwa!”

Ibi ariko si ko abunganira Leta bose mu mategeko babyumva kimwe, kuko hari abumva ko icyo gihembo atari ngombwa, kubera ko baba barimo gukora akazi kabo bahemberwa ku kwezi, nk’uko Alphonse Hategekimana ushinzwe amategeko muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu abisobanura.

Ati “Twebwe duhembwa ku mafaranga ava ku ngengo y’imari ya Leta, aturuka mu misoro y’abaturage. Ni yo mpamvu badusaba gukorera Leta. Iyo hari icyo nakoreye Leta, uko kwezi nahembwe, wa wundi wabikoze kuko yikorera, na we kwikorera ku giti cye ni byo bimutunze, ni wo mwuga yahisemo wo kuba umunyamategeko wikorera. Niba hari icyo yakoze agomba kugihemberwa, jye mpembwa ku kwezi, ku bwanjye ntabwo najya kwishyuza amafaranga y’ibintu naburanye kandi nza kongera guhembwa umushahara wa kabiri”.

Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko ari imyumvire iri mu bacamanza y’uko iyo ukorera Leta ukajya kuyiburanira uba ufite umushahara wawe n’ibindi ugenerwa, utanga umusoro aba yaragushyizeho.

Ati “Kuko imishahara yacu n’amafaranga ava ku musoresha, ni yo mpamvu akenshi muri filozofi yo guca imanza, abacamanza mu manza aho Leta iba yarezwe akenshi badakunze gutanga amafaranga ya Avoka, kuko ujya kuburana aba afite umushahara we wa buri kwezi, bitandukanye n’umwavoka udafite umushahara. Umushahara we ni ukuba yahawe akazi n’uwo agiye kuburanira, ntabwo wavuga ngo uwo yaburaniye ni we ugomba kumwishyura, ahubwo uwo yatsinze ni we ugomba kugira icyo akora”.

Abunganira Leta bavuga ko bagiye bagenerwa igihembo cy’uko batsinze urubanza byaba inzira nziza yo guca intege abakunda gushora Leta mu manza, kuko baba bazi neza ko nibatsindwa hari ibyo bagomba kwishyura birimo n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akazi kabo se si ukuburanira Leta?! Ubwo rero hajyaho n’igihano ku batsinzwe urubanza!!

Fidele yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka