Natunguwe no kubona abaturanyi baza kutwica: Uwarokotse Jenoside i Kibeho
Jérôme Rugema avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatunguwe no kuba abaturanyi ari bo babahigaga ngo babice nyamara nta cyo bapfaga, by’amahirwe we ararokoka.
Yabivuze mu buhamya yatangiye i Kibeho ku wa 14 Mata 2022, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bahiciwe, cyane cyane ku itariki ya 14 n’iya 15 Mata 1994.
Mu buhamya bwe, yavuze ko Kiliziya ya Kibeho yayihungiyeho hamwe n’ababyeyi be, baturutse iwabo i Rwamiko, kandi ko bari bahahungiye bizeye kuharokokera nk’uko byari byaragenze mu mu 1959.
Icyizere cyaraje amasinde ubwo imbaga y’Abatutsi yari yahahungiye, yarashwe ikanaterwa grenade, hanyuma abaturage na bo bakabirohamo bakabica.
Icyo gihe abe barapfuye, we ahungira mu bihuru byari hepfo ya Kiliziya, kandi ku bw’amahirwe ntiyari yanakomeretse.
Yakomeje kwihishahisha hafi aho maze ku itariki ya 16 Mata, agira amahirwe yo kujyanwa na Musenyeri Augustin Misago ku bitaro bya Kigeme n’ubwo we atari yakomeretse.
Icyo gihe ngo yari kumwe n’abandi 10 bari babashije kwikura cyangwa bakuwe mu mirambo, bari bakomeretse, kandi umwe muri bo yahise agwa kwa muganga.
- Jérôme Rugema atanga ubuhamya
Nyuma yaho ngo yaje gukorera abasirikare baje gushyira intwaro hasi bagasanga Inkotanyi, maze azana na bo i Kigali, ni uko asubira mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ariga, ku buryo ubu yize na kaminuza kandi ngo yariyubatse, afite n’umugore n’abana.
Iyo atekereje kuri Jenoside n’uko yayibayemo, avuga ko yatunguwe akanababazwa no guhemukirwa n’abaturanyi, ariko akanatangazwa no guhura n’ababahigaga bashaka kubica batakibifitiye imbaraga.
Ati "Baravuga ngo Interahamwe zishe abantu, ariko njyewe nta n’imwe nabonye. Numvaga Interahamwe ari abantu batojwe banafite umwambaro ubaranga, bicaga abantu. Twebwe twahutswemo n’abaturanyi twari dusanzwe tubanye neza."
Akomeza agira ati "Natunguwe no kubona umuntu mwari musanzwe muziranye ashaka kukwica, akica abantu 10, akageza kuri 20 no kuri 50."
Yungamo ati "Natunguwe no kubona umugabo wari ufite umugore w’Umututsikazi atera ahari sebukwe n’abandi bo mu muryango we, akica. Nanatunguwe no kubona abaturanyi baraje kutwica, tutarigeze tumenya ibyo bategura kandi twari tubanye neza."
Yakomeje agira ati “Ikindi cyantangaje ni ukubona abaduhemukiye bari barahungiye i Burundi no muri Congo duhurira i Muhanga, batashye n’amaguru, hanyuma bagashyirwa imbere y’ubutabera, bagahanwa”.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi, avuga ko Abatutsi biciwe i Kibeho ubu banahashyinguye babarirwa mu bihumbi 30.
Ngo bari bahahungiye baturutse mu Mirenge ya Rwamiko, Kivu, Mudasomwa ndetse na Mubuga, ari yo yari irimo Kiliziya ka Kibeho.
Abicanyi bagerageje kubica ku itariki ya 12, babananiye bagarukana n’abasirikare bari bafite imbunda na grenade.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
- Rukumberi: Bibutse abari abanyantege nke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Abanyarwanda baba muri Norvège bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muri ISAR no mu nganda z’icyayi na kawa hateguriwe Jenoside - MINAGRI
- Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Tariki 21 Mata 1994, umunsi w’icuraburindi ku Mayaga - Ubuhamya bw’abaharokokeye
- #Kwibuka i Murambi: Dr Bizimana yagarutse ku banyapolitiki beza n’ababi
- Iyo tubonye abadusura cyane cyane muri ibi bihe, twumva twongeye kugira imbaraga – AVEGA
- Abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ni bake ariko nta burozi buke bubaho - Kayirangwa Anita
- Rwamagana: IBUKA irasaba ko ikibazo cy’ihungabana ku barokotse Jenoside cyakwitabwaho
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|