Mwidutinya, mudusabe imbabazi turazitanga: Abarokotse Jenoside babwira ababahemukiye

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, aramara impungenge abagize uruhare muri Jenoside, bakabegera bakabasaba imbabazi kuko biteguye kuzitanga ahubwo babuze uwo baziha.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994, mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana.

Umurenge wa Gishari ufite inzibutso za Jenoside ebyiri, urwa Gishari ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1,084 harimo umubiri umwe wabonetse washyinguwe uyu munsi, ndetse n’urwibutso rwa Ruhunda ruruhukiyemo imibiri 5,081.

Musabyeyezu avuga ko mu cyahoze ari Komini Muhazi imibiri myinshi itaraboneka, kubera ko bamwe bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Muhazi n’ahandi hatandukanye.

Yavuze ko hakenewe amakuru ku ho Abatutsi biciwe muri Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko byaruhura imitima y’abarokotse.

Yasabye ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha bukabahuza n’abagize uruhare muri Jenoside kugira ngo babahe amakuru ku mibiri y’ababo itaraboneka.

Ariko nanone yamaze impungenge abagize uruhare muri Jenoside kutabatinya, ahubwo ngo babegera bakabasaba imbabazi kuko babuze abo baziha.

Ati “Reka mbamare ubwoba, mwe kudutinya ubu twarakize twabaye abantu twiteguye gutanga imbabazi, twaranazirekuye rwose ariko ziri aho mu kirere zitegereje abazakira. Turifuza ko mwazakira, mukatugana, mukatuganirira urupfu rw’abacu kuko ibihano mwarabirangije ariko hari amakuru mukibitse.”

Yasabye ko abarangiza ibihano bakatiwe n’inkiko baza biteguye kubana neza n’abo bahemukiye kuko hari ingero z’abamaze gutaha ariko usanga bidoga kubo bahemukiye.

Yashimye by’umwihariko Inkotanyi zabarokoye kandi zikabaha umutekano usesuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yihanganishije abarokotse kandi abizeza ko Leta izakomeza kubafasha mu bibazo bahura nabyo, mu buzima no kubateza imbere.

Yasabye abantu bakuru kubwira abana babakomokaho amateka ya Jenoside batayagoretse, kugira bamenye gutandukanya ikibi n’icyiza no kwamagana ikibi.

Yavuze ko Leta yahisemo kubanisha Abanyarwanda bose kandi ubumwe bwabo bukaba ikingi ikomeye, ndetse no gushyira imbere Ubunyarwanda.

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abazi ahaharereye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuhagaragaza kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko bizafasha abarokotse ndetse abasaba no kubegera bakabasaba imbabazi kuko utazabikora Imana itazamubabarira.

Ati “Nk’abasenga Imana tuzi ko ibyaha umuntu akora biri mu byiciro bibiri, hari icyaha ukora kiri hagati yawe n’Imana yenda wifuje niba ukoze iki n’iki kiri hagati yawe n’Imana aho uri hose wayisaba imbabazi, ariko nk’abantu basenga Imana tuzi ko icyaha kiri hagati y’umuntu n’undi nushaka uzasenge cyangwa uzarorere, uzajye mu musigiti, mu Kiliziya, mu ikanisa cyangwa uzarorere. Igihe ugifite icyaha kiri hagati yawe na mugenzi wawe utaramusaba imbabazi ngo abe ariwe ukubabarira ngo ubone gusaba Imana ubwa kabiri, ntabwo kiriya cyaha uzakibabarirwa.”

Yasabye abakoze ibyaha kwegera abo babikoreye babasabe imbabazi kugira ngo bikiranure n’Uwiteka Imana.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka