Sobanukirwa ‘Nkotsi na Bikara’ aho Abami b’u Rwanda bimikirwaga, uwahavogereye yaburiwe irengero

Mu Rwanda hari uduce tunyuranye tubumbatiye amateka y’igihugu yo ku bw’Abami, ahenshi hagenda hitirirwa amazina abiri akomatanye, urugero ni ahiswe ‘Rwabicuma na Mpanga’ mu Karere ka Nyanza, ‘Butamwa na Ngenda’, ‘Burera na Ruhondo’, ‘Nkotsi na Bikara’ n’ahandi.

Hategekimana avuga ko abaturage bose muri ako gace baza kuvona ku iriba ry'Umwami
Hategekimana avuga ko abaturage bose muri ako gace baza kuvona ku iriba ry’Umwami

Aho hantu habumbatiye amateka y’imibereho y’abaturage ku bw’abami, Kigali Today yifuje kubagezaho inkomoko y’inyito Nkotsi na Bikara, agace ko mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi.

Ni ahantu hafite amateka ahambaye, kuko ariho honyine mu gihugu hageze abami hafi ya bose bayoboye u Rwanda, dore ko ariho rukumbi bimikirwaga.

Ni ahantu hagaragara iriba ry’amazi adakama, hakaba n’ishyamba ry’inzitane riri ku buso bwa hegitari 11, ryitiriwe umwami Gihanga Ngomijana.

Mu kumenya neza ayo mateka, twegereye abasaza bahaturiye, dore ko abenshi bemeza ko ibyinshi kuri ako gace ka Nkotsi na Bikara, byagiye biba bareba n’amaso yabo, abo ni Mvuyekure Yohani Bosco na Hategekimana Yosefu.

Mvuyekure ati “Aho hantu Umwami Gihanga yaharuhukiye ubwo yari avuye mu Ndorwa aho yari yajyanye mushiki we, mu kugaruka yanga gusubira mu nzira yanyuzemo agenda, agaruka anyuze mu Murera”.

Arongera ati “Yaraje aruhukira hano muri Nkotsi, aho yafashwe n’inyota abonye iri riba, adaha amazi ayasomaho. Ayo yari asigaje mu ruho ayamena imusozi, ahaca ikiraro avuga ko ari uburuhukiro bw’umwami, amaze kuharuhukira asubira i Nyanza”.

Hategekimana Yosefu mu ishyamba rya Nkotsi
Hategekimana Yosefu mu ishyamba rya Nkotsi

Mu bucukumbuzi bw’ayo mateka, Kigali Today yasuye Hategekimana Yosefu, aho yavuze ko ayo mateka y’ako gace ayasobanukiwe cyane, biba ngombwa ko ajya kiuyasobanurira muri iryo shyamba no kuri iryo riba, mu rwego rwo gufasha umunyamakuru kumva byimbitse ibya Nkotsi na Bikara.

Yavuze ko Nkotsi yitiriwe iryo shyamba ry’umwami riri ku buso bwa hegitari 11, iryo riba ryitirirwa Bikara, ari ho havuye inyito Nkotsi na Bikara.

Avuga ko Iriba rya Bikara ariryo bakuragaho amazi umwami yagombaga kwiyuhagira mbere yo kumwimika, ati “Bamuvanaga i Nyanza cyangwa mu zindi mpande zinyuranye z’igihugu, akaza hano aje kwimikwa yamaze gutoranywa ko agomba kuba Umwami. Nibwo bamuzanaga hano i Buhanga bitiriye Gihanga, bakamukorera imihango yo kumwimika”.

Arongera ati “Ni imihango yakorerwaga n’abo bita Abiru bavuka hano i Buhanga, harimo uwitwa Komayombi, Semabumba na Buhindura, bamara kumukoreraho iyo mihango bakamuha imitsindo akajya kuyerekana i Nyanza ko ayivanye aho kwa Gihanga, Yamufashaga kuyoboraga igihugu nta kintu kimukomye imbere, yatera agatsinda bamutera ntibamutsinde kubera ya mitsindo”.

Hategekimana, yagarutse ku mateka y’Umwami Gihanga muri ako gace ka Nkotsi na Bikara, avuga ko kuhaza yari aturutse mu cyahose ari Komini Rwerere mu Bugoyi, aza muri iryo shyamba kubera imitsindo yahasanze ahashyira ibirindiro.

Ngo yahashyize inyubako ari naho abami bose bamuyobotse, baza kureba ahantu Gihanga Umwami w’u Rwanda atuye, ngo iyo nzu yubatswe hagati mu bigabiro bibiri (ibiti), bigaragaza amarembo y’urugo rw’Umwami, byasabye ko ariho bajya baza gukorera imihango yo kwimika abami.

Ishyamba rya Nkotsi
Ishyamba rya Nkotsi

Uwo musaza avuga ko ayo mazi yo ku iriba rya Bikara, abiru aribo bayajyanaga aho umwami yiyuhagiriraga, dore ko ngo yarimo imitsindo, akogera ahantu hubakiye neza ngo hameze nk’ubuvumo.

Ati “Aya mazi arakomeye cyane, mu gihe cy’impeshyi aruzura akameneka ku mpande, ariko mu gihe cy’imvura akagabanuka, tukaba tutaramenya impamvu y’ayo mayobera. Turayakunda abaturage twese dutuye inaha niyo tuvoma, niyo tumywa ni nayo dukoresha imirimo yose”.

Nk’uko uwo musaza abivuga, ngo uretse umwami umwe abandi bose ni ho bimikiwe, ati “Hano abami bose barahageze, umwami utarahageze ni Kigeri V Ndahindurwa, uriya waguye hanze, ntiyigeze yimikwa”.

Hari Burugumesitiri waba waraburiwe irengero nyuma yo kuvogereye iryo riba

Umusaza Hategekimana avuga ko umuntu wese washatse kuvogera iryo riba n’iryo shyamba bitamuguye amahoro, kugeza ubwo Burugumesitiri washatse kurivugurura ngo aryubake mu buryo bugezweho, yatewe n’inzoka nyuma y’uko ayo mazi akamye burundu.

Ngo uwo Burugumesitiri wa Komini Nyakinama witwaga Nkikabahizi Donath, yashatse kuvugurura ibiro bya Komini n’iryo riba, ari nabwo yasabye abaturage gucukura bashaka gushyiramo amatiyo ngo bubake, ntibyamugwa amahoro.

Mu ishyamba rya Nkotsi
Mu ishyamba rya Nkotsi

Ati “Mu 1988 Burugumesitiri Nkikabahizi, ku nkunga y’amafaranga yari avuye mu Budage akwira igihugu cyose mu gufasha ibikorwa by’abaturage, we yashatse kuyakoresha mu kuvugurura ibiro bya Komini, n’iryo riba”.

Arongera ati “Yaraduhamagaye ati muze mbahe akazi turishima, aratubwira ati ngiye kubanza kubaha amazi meza mbere yo gukora ibindi byose, ati ngiye kubashyiriraho robine sinshaka ko mujya mwikorera utubindi n’amasafuriya ngo mugiye kuvoma. Abaturage bati uramenye Nyakubahwa Burugumesitiri, ririya riba ryacu ni irya gihanga, umenye utarikoraho rifite umwihariko waryo. Aranga ati amashuri nize antegeka gukora icyo nshaka, urumva Burugumesitiri yabaga afite ijambo ku baturage nta wamuvuguruzaga”.

Ubwo uwo muyobozi bamubuzaga akanga, ngo yakomeje guhata abaturage, baremera batangira gucukura imiferege, ngo bakigera hafi y’iriba ya mazi yarakamye yose.

Abaturage bati “Bya bintu twagusobanuriye ngibi, urabyiboneye”, Burugumesitiri agira ubwoba abasaba gutaha.

Inkuru mu baturage ngo yatangiye gusakara ko Nkikabahizi yaje gukamya iriba rya Gihanga, ngo byageze mu gitondo abaporisi baje kuzamura ibendera ku biro bya Komini, basanga inzoka ebyiri nini cyane ziri ku muryango w’ibiro bya Burugumesitiri, izindi ebyiri zizingurije ku giti cy’ibendera, ari naho Burugumesitiri yafashe icyemezo cyo guhunga, dore ko ayo makuru yari yatangiye gusakuza yageze no mu buyobozi bumukuriye.

Hategekimana ati “Izo nzoka zahamaze iminsi irindwi ibendera ritazamurwa, ibiro bya Komini bidafungurwa, ubwo n’abayobozi bakuru muri za Perefegutura n’amakomini barahurura. Wasangaga hano imodoka zahuzuye, baje kureba icyo kibazo cyabereye muri Nyakinama”.

Arongera ati “Ku munsi wa munani, Burugumesitiri n’umugore we n’abana babo babiri twarababuze burundu, kugeza na n’ubu ntawe uramukubita amaso, niba yarapfuye, niba yaragiye mu mahanga niba yararigise, nta muntu uzi icyerekezo yagiyemo”.

Avuga ko ku munsi wa cyenda mu gitondo, ngo za nzoka zavuye ku biro bya Komini zigaruka mu ishamba rya Nkotsi, ngo hari n’ubwo n’ubu bazibona zota izuba ku ma escaliers (ingazi) bubatse mu ishyamba, ariko ngo ntiziryana, ngo iyo zibonye umuntu zirahigama zikagaruka agiye, ngo ntawe zisagarira.

Kuri uwo munsi wa cyenda, nibwo ngo umusaza umwe yaje hafi y’iryo riba gutema igitoki, arebye kuri rya riba abona amazi yuzuyemo nyuma y’uko yari yakamye, ahita ajya kuri Komini abibwiye bamwe mu bayobozi n’abaturage bamufata nk’umusazi.

Bose bari bazi ko ayo mazi yakamye burundu, nibwo baje kureba basanga yagarutse, ibyo byose biba nyuma y’ibura rya Burugumesitiri.

Ntabwo ari uwo gusa wahuye n’ikibazo kuri iryo riba, ngo hari n’umugabo waje muri iryo shyamba atema igiti cyo mu bwoko bw’ikigabiro bimuviramo gupfa, nk’uko Hategekimana akomeza abivuga.

Ati “Mbere y’uko Burugumesitiri aterwa n’inzoka, hari umugabo wari waje gutema igiti cy’ikigabiro cyabaga aho Umwami yakoresherezaga inama, hari mu 1972. Yamaze kugitema ashaka kubaza imivure, arayibaza azana abasore baza kuyikorera bakiyiterura irasatagurika, nawe ahita apfa”.

Ni ishyamba ririmo ibiti n’inyamaswa zinyuranye

Muri iryo shyamba harimo ibiti bw’inganzamarumbo by’amoko anyuranye, ndetse n’amoko y’inyamaswa atandukanye, nk’uko muzehe Hategekimana abivuga.

Ati “Harimo ibiti by’amoko yose, twavuga nk’imivumu, imigano, imihanga, imikondogoro, imimanurankuba, imimenamabuye, imifuzo, ariko ibiti byiganjemo cyane ni biriya Bigabiro by’imivumu n’ibihondohondo. Ni nayo mpamvu hano hirwa mu Bihondohondo”.

Arongera ati “Inyamaswa z’amoko menshi zirimo ariko atari iz’inkazi, harimo imondo ifitanye isano n’ingwe, urusamakwe rufitanye isano n’ingwe, hakabamo urutoni, impereri na za nzoka nagusobanuriye, zose iyo abantu baje kuhasura barazibona”.

Abo baturage bavuga ko ayo mateka abafitiye akamaro kanini, aho akurura ba mukerarugendo basiga amadevise yubakwamo bimwe mu bikorwa remezo birimo amashuri, iryo shyamba ngo abaturage bakaba bakomeje kuribungabunga, ngo nta muntu ushobora kuryonona barebera.

Bimwe mu bikorwa remezo byo muri Nkotsi na Bikara byitiriwe ibiti biri mu ishyamba ryaho
Bimwe mu bikorwa remezo byo muri Nkotsi na Bikara byitiriwe ibiti biri mu ishyamba ryaho

Andi mateka y’akarusho muri Nkotsi na Bikara, ni igiti cy’inyabutatu gifite ibiti bitatu bihoberanye, cyerekana uburyo Abanyarwanda babanaga, bikaba bihoberanye mu busobekeranye, aribyo igihondohondo, umuvumu n’umusando, Kigali Today ikaba izabagezaho amateka y’icyo giti mu nkuru y’ubutaha.

Umurenge wa Nkotsi
Umurenge wa Nkotsi
Muri Nkotsi na Bikara hari udusantere tunyuranye
Muri Nkotsi na Bikara hari udusantere tunyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aya mateka ningenzi kandi ashimangira umuco nyarwanda bashake uburyo bajyababyigisha mumashuri kandi abanyeshuri babashakire uburyo bajya bahasura kugira ngo bayamenye neza

audace leandre yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Aya mateka ningenzi kandi ashimangira umuco nyarwanda bashake uburyo bajyababyigisha mumashuri kandi abanyeshuri babashakire uburyo bajya bahasura kugira ngo bayamenye neza

audace leandre yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka