Abiga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri

Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, icyo cyemezo ngo kikaba kigomba gutangirana n’igihembwe cya gatatu, biteganyijwe ko kizatangira ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.

Ni mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri kugana amashuri ya TVET kuko byagaragaye ko imyumvire y’abatari bacye, bumva ko umwana wagiye kwiga muri TVET ari udashoboye kwiga mu mashuri atanga ubumenyi rusange, mu gihe Leta yihaye intego y’imyaka 7 y’uko byibuze mu mwaka wa 2024 abiga muri aya mashuri bagomba kuba bageze kuri 60% by’abagana amashuri.

N’ubwo bimeze bityo ariko mu myaka itanu ishize iyi gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa, ntabwo abagana amashuri ya TVET baratangira kuyitabira nk’uko bikwiye kuko bageze kuri 31% gusa, mu gihe hasigaye imyaka ibiri yonyine kuri gahunda Leta yihaye.

Mu ibaruwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), cyandikiye abayobozi b’uturere bose, igaragaza ko iki cyemezo kigamije gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo, mu kugana ayo mashuri kuko byasaga nk’aho ari umutwaro kuri bo.

Muri iyo baruwa hagaragamo ko hashingiwe ku bukangurambaga bwakozwe hagamije guteza imbere imyigishirize ya Tekinike, Imyuga n’ubumenyingiro, nk’imwe mu ntego za Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), aho bwagaragaje ko imwe mu mbogamizi urubyiruko rugihura na zo ari ikiguzi kikiri hejuru mu mashuri ya TVET.

Ikigo RTB gishingira kandi kuri gahunda ya Leta yo kongera ingengo y’imari igenerwa amashuri ya TVET hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro, no kugabanya ikiguzi (amafaranaga y’ishuri) cy’uburezi gisabwa ababyeyi barerera muri aya mashuri.

Iyi baruwa iragira iti “Nshingiye nanone ku ibaruwa no 1079/RTB/2021 yo ku wa 20 Ukuboza 2021, tubandikiye tubagaragariza ingano y’amafaranga yagenwe na Leta mu ngengo y’imari y’umwaka 2021/2022 agamije korohereza amashuri kubona ibikoresho byifashishwa mu kwigisha (Consumables), mu mashuri ya TVET ya Leta, afashwa na Leta ndetse n’ayigenga ariko ahabwa abanyeshuri na Leta ku bw’amasezerano, aherereye mu karere mubereye umuyobozi”.

Ikomeza igira iti “Nshingiye kandi ku kuba aya mafaranga yaramaze gushyikirizwa amashuri yose yavuzwe haruguru, nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbamenyesha ko amafaranga y’ishuri (School Fess), muri aya mashuri ya TVET yari asanzwe atangwa n’ababyeyi azagabanukaho 30%, guhera mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022”.

Iyi gahunda yo kugabanya amafaranga y’ishuri ngo ntireba amashuri ya TVET afite abanyeshuri biga bataha basanzwe bishyura amafaranga y’amafunguro gusa (School Feeding).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese nabiga private bazagabanyirizwa?

SIMBI PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 18-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka