Gasogi United isubiriye Kiyovu Sports iyitsinda umukino wa kane
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaranzwe no kuba Gasogi United yabonye amanota n’amafaranga nyuma yo kwihaniza Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 2-0, ukaba ari umukino wa kane iyitsinze.

Ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu, yatsinze imikino ine (4) Gasogi United mu mikino irindwi (7) amakipe yombi amaze guhura kuva mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 Gasogi United yinjira mu cyiciro cya mbere.
Ni umukino watangiye ikipe ya Gasogi United ikina neza binyuze kuri Theodor Malipanga, Herron Berrian, Armel, Nkubana Marc ndetse na Hassan Djibrine, mu gihe Kiyovu Sports nk’uko byagenze itigeze igaragaza umukino mwiza ngo itange ikizere cyo gutsinda.
Ku munota wa 30 ariko Nshimiyimana Ismael wa Kiyovu Sports yatereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina’ ariko umuzamu Cyuzuzo Aimé Gael wa Gasogi United umupira awukuramo.

Ku munota wa 44 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, nyuma y’uko Kiyovu yari imaze guhusha kufura, umuzamu wa Gasogi United yafashe umupira ahita awuhereza myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Nkubana Marc maze nawe ahita yubura amaso akata umupira ashakisha rutahizamu Hassan Djibrine wahise akorerwa ikosa na myugariro wa Kiyovu Sports, Mutangana Derrick mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi Uwikunda Samuel ahita aha penaliti Gasogi United.
Iyo penaliti yinjijwe neza na Theodor Malipangu Christian mu izamu rya Kiyovu Sports, amakipe yombi ajya kuruhuka Gasogi ifite igitego 1-0.
Gasogi United yagarutse mu gice cya kabiri ikomeza gukina neza binyuze ku bakinnyi batandukanye barimo Armel Ghislain wananyuze muri Kiyovu Sports, wagiye agerageza kurema uburyo butandukanye buvamo igitego, ndetse anagerageza nawe gutsinda ari na ko Kiyovu Sports ikomeza kubihirwa n’umunsi wa 23 wa shampiyona.

Ibi byakomeje kugeza ubwo ku munota wa 57 rutahizamu wa Gasogi United, Hassan Djibrine yafashe umupira akawuzamukana wenyine acenga abakinnyi ba Kiyovu Sports, ntihagira umukinnyi n’umwe umwaka umupira kugeza arebanye mu maso na Kimenyi Yves, maze atera ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ryavuyemo igitego cya kabiri.
Ku munota wa 90 umuzamu akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yabonye ikarita y’umutuku nyuma yo kuva mu izamu agiye gukiza mu makimbirane yari ari hagati ya myugariro Serumogo Ally wa Kiyovu Sports na Theodor Malipangu wa Gasogi United, maze asimburwa na Nzeyirwanda Djihad wakinnye iminota itanu y’inyongera, umukino urangira Gasogi United itsinze ibitego 2-0.
Kiyovu Sports itsinzwe nyuma y’imikino irindwi (7) yari imaze idatsindwa, dore ko kuva imikino yo kwishyura yatangira iyi kipe yari itaratakaza na rimwe, ibi ariko ntibikuraho ko ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 50 mbere yuko APR FC ya kabiri n’amanota 48, ikina na Bugesera FC ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022.

Mu wundi mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Police FC yahatsindiye Musanze FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku munota wa 64, ugakurwamo na myugariro Saddam Nyandwi ariko warenze umurongo, ibintu ikipe ya Musanze FC itemeye ariko intsinzi y’uyu munsi ifasha Police kugira amanota 35, ku mwanya wa gatanu mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 32.
Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, yakirwa na Gorilla FC saa cyenda, Marine FC i Rubavu kuri stade Umuganda yakire Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu n’amanota 16, mu gihe Mukura VS izakira Espoir FC mu Karere ka Huye.




Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nkuko KNC ajya abivuga,intego y’umupira ni ibyishimo.Ngirango murabona ukuntu KNC yishimye bamuteruye.Niyo mpamvu abantu bashora amafaranga
menshi mu mupira.Gusa tujye twibuka ko ibyishimo biruta ibindi byose tubikura mu gushaka imana kandi tukayikorera,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Nibyo bizahesha ababikora ubuzima bw’iteka babanje kuzuka ku munsi wa nyuma.