Kuba ingengabihe ya 1994 ihura n’iya 2022 bituma bibuka neza ibyababayeho muri Jenoside

Bibaho gake ko umwaka uhuza n’undi umunsi, itariki n’ukwezi, nk’uko mu kwezi kwa Mata 2022, guhura na Mata 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho na benshi mu batanga ubuhamya muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bemeza ko guhuza kw’ayo matariki n’umunsi bikomeje kubatera ukwibuka cyane inzira itoroshye banyuzemo barokoka.

Babivugiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gakenke aho mu rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga, hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pierre Damien Mutabaruka watanze ubuhamya yagarutse ku munsi wo ku Cyumweru ku itariki 10 Mata 2022, avuga ko no muri Jenoside ku itariki ya 10 Mata 1994 hari ku Cyumweru, ari na ho yemeje ko yibutse byinshi cyane ku byamubayeho kurusha indi myaka yahise.

Uwimana Immaculée wo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, na we aremeza ko umunsi, itariki n’ukwezi muri 2022, biri kuba impurirane n’ingengabihe yo mu mwaka wa 1994, ubwo hari icuraburindi Abatutsi bahigwa bukware, abasaga miliyoni bakicwa.

Avuga ko kuba ayo matariki ari guhura, bituma bibuka byinshi mu byababayeho umunsi ku wundi.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Amatariki y’uyu munsi muri 2022, ahuye neza n’ayo mu 1994, ndabyibuka ubwo bavugaga ko indege ya Habyarimana yahanutse byari ku wa Gatatu ku itariki 06 Mata. Ndabyibuka ku Cyumweru ku itariki 10 mu mwaka wa 1994 ku munsi nk’uyu nibwo amahano yabaye iwacu”.

Uwo mubyeyi, yavuze ko ku itariki 10 Mata 2022 aribwo yahuje amaso bwa nyuma n’umubyeyi we (nyina), yemeza ko iyo tariki ya 10 yamugoye cyane, kubera kwibuka ko kuri iyo tariki muri 1994, aribwo umuryango we wishwe.

Uwimana yishimiye ko umuhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 315 y’ababo bazize Jenoside, witabiriwe n’abantu benshi, avuga ko yishimiye uburyo bashyigikiwe, aho bigaragaza ko igihugu cy’ejo hazaza kizaba kizira amacakubiri n’umwiryane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka