U Burusiya bwaburiye ibihugu birimo Amerika ko guha intwaro Ukraine bizateza ingaruka Isi

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru u Burusiya bubinyujije mu nzira za diplomasi, bwandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’ibindi bihugu byose, bumenyesha ko intwaro zirimo kohererezwa Ukraine zizatuma habaho ingaruka zitaramenyekana ku mutekano w’Isi.

Ubwo Ingabo za Ukraine zarimo kwakira intwaro zoherejwe na USA mu minsi ishize
Ubwo Ingabo za Ukraine zarimo kwakira intwaro zoherejwe na USA mu minsi ishize

USA ivuga ko kuri ubu hari intwaro zikomeye cyane zirimo koherezwa muri Ukraine guhangana n’iz’u Burisiya, zifite agaciro k’Amadolari ya Amerika miliyoni 800 (Ararenga amanyarwanda miliyari 800).

USA ivuga ko muri izo ntwaro harimo ibibunda kabuhariwe mu gutera ibisasu, indege zitagendamo abantu (drones), ibimodoka by’intambara, ibisasu bishwanyaguza indege n’ibifaru hamwe n’amasasu, hakiyongeraho n’uburyo bwo kwirinda no kuyobya cyangwa kurasa ibisasu biturutse mu kirere.

Ikinyamakuru The Washington Post dukesha iyi nkuru, cyavuze ko umwe mu bayobozi bakuru ba USA utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibyo u Burusiya burimo kubwirira Amerika mu rwongorerano, yo yahisemo kubishyira ku karubanda.

Icyakora USA ntivuga byinshi kuri iyo baruwa y’amapaji abiri (2 pages), n’ubwo ibitangazamakuru byasubiyemo amagambo u Burusiya bwavuzemo agira ati "Turasaba USA n’inshuti zayo guhagarika gahunda yo gupfa guhindura Ukraine akarere k’igisirikare, birateza ingaruka zitaramenyekana ku mutekano w’akarere (Ukraine iherereyemo) n’Isi muri rusange".

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova yashimangiye iby’iyo baruwa avuga ko "yohererejwe ibihugu byose" harimo na USA by’umwihariko, nk’uko The Washington Post na yo ibikesha Ikinyamakuru cy’u Burusiya cyitwa Interfax.

Andrew Weiss wayoboye Inama y’Umutekano ihuje Aziya n’u Burayi, yabonye iryo tangazo ry’u Burusiya yibutsa amagambo ya Perezida Putin w’u Burusiya, watangije intambara kuri Ukraine avuga ko Uburengerazuba bw’Isi (Amerika n’u Burayi), nibitambika "ibyo bikorwa bya gisirikare" bazahura n’ingaruka batigeze babona mu mateka.

Weiss avuga ko u Burusiya buburira USA n’ibihugu by’i Burayi ko bufite intwaro za kirimbuzi, bukaba burimo guca umurongo ntarengwa w’uko ahantu habera intambara hatagomba koherezwa intwaro (nk’uko biri mu masezerano mpuzamahanga).

Izindi mpuguke mu bijyanye n’imikorere y’Abarusiya zivuga ko Leta ya Moscou yamaze kubona izo ntwaro zinjira muri Ukraine ikaba itarazirasa, ariko ikaba ishobora kuba irimo kubyitegura.

Uwahoze ari Umuyobozi mu Biro by’Ubutasi bya USA (CIA) ushinzwe gusesengura ibijyanye n’u Burusiya, George Beebe agira ati "U Burusiya bwashenye ububiko bw’intwaro muri Ukraine, ariko hari uwakwibaza niba noneho buzarasa kuri izo ntwaro muri Ukraine, imbere cyangwa buzazirasira mu bihugu biyikikije bigize umuryango OTAN."

U Burusiya bukomeje kurasa kuri Ukraine, bunaburira ibihugu biyiha intwaro
U Burusiya bukomeje kurasa kuri Ukraine, bunaburira ibihugu biyiha intwaro

Beebe avuga ko nibigora u Burusiya kurwana icyiciro cya kabiri nk’uko byabugoye mu cya mbere, ibyago bizaba bisatira kurasa ku bubiko bw’izo ntwaro buri mu bihugu bigize OTAN byegereye Ukraine".

Ku rundi ruhande ariko, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri USA John Kirby, yizeza ko intwaro zirimo koherezwa muri Ukraine zirinzwe cyane kugira ngo zizagereyo, aho agira ati "Nta rugendo urwo ari rwo rwose rw’intwaro muri Ukraine rupfa gukorwa".

Kirby yirinze kuvuga umunsi izo ntwaro zizagerera muri Ukraine, yongeraho ko ibyiza ari ukuzivugaho bike.

Hagati aho u Burusiya burimo kurasa ubutitsa imijyi ya Ukraine buyitaruye, cyane cyane Umurwa Mukuru Kiev nyuma y’aho buhakuriye ingabo, bukaba bwarazirundanirije mu burasirazuba bw’icyo gihugu aho abarwanya ubutegetsi bwa Ukraine barimo kwigarurira Intara ya Donbass.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ijambo ryakoreshejwe "unpredicted" ntirisobanura ikintu kitaramenyekana. Unpredicted consequences bivuga ingaruka zitari zitezwe (not expected to happen)

Eliacquim yanditse ku itariki ya: 18-04-2022  →  Musubize

Birabe ibyuya.Iyi ntambara ishobora kuba itujyana ku ntambara ya 3 y’isi.N’intambara ya 2 y’isi ni uku yatangiye.Nibarwanisha bombes atomiques,isi izashira.Ariko twizera ijambo ry’imana rivuga ko izabatanga,igatwika intwaro zabo,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Bishobora kuba biri hafi kuba.

kamali yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka