Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Barbados

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Barbados mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’urw’iminsi itatu yari asoje muri Jamaica.

Ku kibuga cy’indege cyitiriwe Grantley Adams muri Barbados, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, Perezida Kagame ahura na mugenzi we w’icyo gihugu, Sandra Mason ndetse na Minisitiri w’Intebe wacyo, Mia Amor Mottley, bagirane ibiganiro.

Nyuma y’aho biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame agirana ikiganiro n’itangazamakuru, atere igiti mu busitani bwa Leta ya Barbados, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rwa Guverinoma y’icyo gihugu.

Ni uruzinduko rugamije kwagura imibanire n’imikoranire hagati ya Barbados n’u Rwanda, nk’ibihugu byombi binahuriye mu muryango wa Commonwealth.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka