Rayon Sports yatsinze Gorilla, yongera kubona amanota atatu
Ku ruhande rwa Rayon Sports, umutoza Jorge Paixao yari yongeye kugarura mu kibuga rutahizamu Léandre Essomba Willy Onana wari umaze amezi asaga abiri yaravunitse, akaba yaherukaga gukina iminota mike mu gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports kandi yari yabanjemo umunyezamu Kwizera Olivier utaherukaga kubanza mu kibuga, akaba yakuyemo n’imipira ya Gorilla yashoboraga kuvamo igitego.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 33 w’igice cya mbere, kuri Coup-franc yari itewe na Muhire Kevin, Musa Esenu ahita atsinda n’umutwe


Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: Kwizera Olivier, Nizigiyimana Abdulkharim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Nsengiyumva Isaac, Niyigena Clément, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Ishimwe Kevin, Léandre Essomba na Musa Esenu.




I Rubavu, Gicumbi irwana no kutamanuka byongeye kwanga
Kuri Stade Umuganda ikipe ya Marine FC yari yakiriye ikipe ya Gicumbi FC, aho Gicumbi ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona yifuzaga kuba yahakura amanota atatu.
Ntibyaje kuyikundira kuko Marine FC y’umutoza Yves Rwasamanzi yayitsinze ibitego 2-1, bituma iguma ku mwanya wa nyuma.
Undi mukino wabereye kuri Stade Huye aho Espoir yari yakiriwe na Mukura VS, umukino warangiye Espoir itsinze Mukura ibitego 2-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse
Match yahuje Mukura na Espoir yabereye I Huye.
Murakoze