Santrafurika: Perezida Touadera yambitse Ingabo z’u Rwanda Imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 8 ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadéra, mu rwego rwo gushimirwa imbaraga bagaragaje mu gufasha kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.

Umuhango wo gutanga imidari y’ishimwe wabereye ku biro bya Perezida, Palais de la Renaissance mu murwa mukuru Bangui, ndetse witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Leta ya Santrafurika n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu, Gen Zephélin Mamadou.

Ibirori byitabiriwe kandi n’umuyobozi uhagarariye Abadipolomate b’u Rwanda muri icyo gihugu, Olivier Kayumba.

Imidari abasirikare b’u Rwanda bahawe iri mu byiciro bine, aribyo “Grade de commandeur” wahawe Umuyobozi w’Ingabo. Hari kandi “Grade des Officiers”, ugenewe Abofisiye bakuru. Umudari wa “Grade de Chevalier”, wahawe ba Ofisiye bato. Ni mu gihe abandi bahawe uwitwa “Grade d’Etoile du Mérite Militaire”.

Perezida Archange Touadéra yashimye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro, ibikorwa by’indashyikirwa zakoreye abaturage ba Repubulika ya Santrafurika mu bihe bikomeye.

Ati “Ingabo zibungabunga amahoro z’u Rwanda zagize uruhare runini mu gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano ku baturage ba Santrafurika”.

Umuyobozi w’Ingabo, Col Augustin Migabo, yashimiye Perezida Touadéra k’ubwo gucyeza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 8 mu mezi 12 zamaze mu kazi kazo.

Ati “Imidari y’uyu munsi ni ikimenyetso cy’imyitwarire myiza, kwihangana no kuba abanyamwuga byagaragajwe na batayo ya 8 mu gihe cy’amezi 12, y’akazi n’ubufatanye bwiza bagaragarije abaturage ba Repubulika ya Santrafurika, ndetse n’ubuyobozi bwose bwa MINUSCA”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka