Miliyoni eshanu ziragutegereje muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki cyumweru

Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 RWF). Ibaze uramutse utsindiye 5,000,000 kuri Pasika!

Tombola ya Inzozi Lotto kuva mu Kuboza 2021 yakomeje kuzamura igihembo cya Jackpot gitangwa nyuma y’icyumweru, kiva kuri miliyoni imwe kigera kuri miliyoni eshanu, iki gihembo kikazakomeza kuzamuka uko abantu barushaho kwitabira gukina.

Buri wese afite amahirwe yo gutsindira Jackpot Lotto ubu yageze kuri Miliyoni eshanu.

Biroroshye cyane kuko uyu mukino ntugusaba byinshi cyangwa gukora urugendo rurerure ahubwo wakina ukoresheje telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 500 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa Jackpot Lotto uhita ugaragarizwa n’itariki nyirizina izatangazwaho abatsinze.

Uhitamo imibare 6 iri hagati ya 1 na 49, ikaguha amahirwe yo kuba watsindira 5,000,000. Iyo mibare ushobora guhitamo kuyihabwa cyangwa ukayiyandikira. Mu gihe wayiyandikiye jya wibuka gusiga umwanya hagati y’umubare n’undi. Jya wibuka kandi kugura itike imwe imwe.

Igihe cyo kwishyura niba uhisemo gukoresha Mobile Money ibuka gukanda *182*7*1# wemeze kwishyura, uhite uhabwa ubutumwa bugufi bukwereka imibare igize itike waguze maze utegereze ko amahirwe agusekera.

Ushobora no kugana aba agents bacu bari mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali. No mu Ntara twahageze aho wadusanga mu mujyi wa Musanze na Rubavu tukagufasha.

Ushobora no gukina unyuze ku rubuga rwacu rwa www.inzozilotto.rw ugakurikiza amabwiriza.
Kugura amatike menshi atandukanye ni ryo banga ryo gutsinda.

N’ubwo imibare yatsinze muri Jackpot Lotto imenyekana ku Cyumweru, uyu mukino ukinwa buri gihe uko ushatse. Iyi mikino ikinwa n’abagejeje ku myaka 18 kuzamura.

Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ikaba ari tombola y’Igihugu igamije kunganira Leta mu kubona ubushobozi bwo guteza imbere siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za siporo zitandukanye mu Rwanda.

Nawe rero iyo witabiriye Tombola ya Inzozi Lotto, uba uteje imbere siporo mu Rwanda.

Inzozi Lotto tubifurije wikendi nziza, no kuryoherwa n’umunsi mukuru wa Pasika.

Inzozi Lotto, Tsinda Dutsinde!

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka