Edwin Van der Sar abona Sadio Mane akwiriye Ballon d’Or ya 2022
Umunyabigwi w’Umuholandi wakiniye ikipe ya Manchester United ari umunyezamu Edwin Van der Sar yavuze ko Sadio Mane akwiriye kuba yahabwa Ballon d’Or ya 2022 mu gihe benshi bari guha amahirwe Karim Benzema.

Mu gihe abantu batangiye kwibaza ku bakinnyi bari kwitwara neza bashobora kujya mu bahatanira ibihembo bya Ballon d’Or 2022 benshi bahuriza kuri Karim Benzema, Edwin Van der Sar we avuga ko abona umunyasenegal ukinira ikipe ya Liverpool nk’umwe mu bahatanira iki gihembo.
Yagize ati “Benzema Ballon d’Or? Kuri njyewe oya! Kuri ubu hari umukinnyi uri kwitwara neza nka Benzema ariko ntawe umuvugaho.
“Waba uzi Sadio Mane? hamwe na Salah, Sadio yabaye umukinnyi mwiza wa Liverpool imyaka itandukanye. Niba hari umukinnyi ugomba gutwara Ballon d’Or ni we.”

Sadio Mane kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 18 atanga imipira ibiri (2) mu mikino 41 amaze gukina muri Liverpool ayifasha gutwara igikombe cya Carabao Cup anagira uruhare mu kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FA Cup ndetse akaba afite amahirwe yo gutwarana icyo gikombe, hamwe na shampiyona y’u Bwongereza na UEFA Champions League bageze muri ½. Uyu musore kandi yafashije ikipe y’igihugu ya Senegal gutwara igikombe cya Afurika cya 2021 anayifasha kubona itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|