Ngoma: Hadutse igihingwa gishya ariko Abanyarwanda batinya kukirya

Nyuma y’igihingwa cya Cheer Seed, ubu mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera hadutse ikindi gihingwa cyitwa Bitter Melon, gicuruzwa mu bihugu by’i Burayi ariko kikaba kitaramenyekana mu Rwanda, ku buryo n’abakozi bagihinga bakanarinda imirima batinya kuryaho.

Bitter Melon
Bitter Melon

Umukozi wa Kompanyi Exodus Import and Export Limited igihinga, Dr A. NoorJahan, avuga ko Bitter Melon ari imboga zicuruzwa ku masoko yo mu bihugu by’i Burayi, cyane mu Budage no mu Bufaransa.

Avuga ko n’ubwo gihingwa mu Rwanda ariko uburyo cyitabwaho n’uko gitunganywa, bijyana n’ibipimo byo ku masoko y’i Burayi.

Yongeraho ko ahantu Bitter Melon yera neza ari ku butaka bushya kandi hatarengeje degere 25 z’ubushyuhe.

Dr. Noorjahan avuga ko kugeza ubu nta Banyarwanda baragira ubushake bwo guhinga iki gihingwa, ariko babyifuje babaha imbuto ndetse bakanabagurira umusaruro.

Ati “Kugeza ubu ntawe uratwegera ariko hari ababishaka rwose twabaha imbuto kandi tukabagurira n’umusaruro ndetse twanabafasha gukurikirana imirima yabo kugira ngo haboneke umusaruro mwiza.”

Rutindamateme Thomas, umuturage wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karenge, avuga ko iyo kompanyi ihinga Bitter Melon yamuhaye akazi n’ubwo ibyo arinda adashobora kugerageza kubiryaho.

Ati “Inyungu kuri twe baduhaye akazi, nkora izamu ry’amanywa bakampa 20,000 ku kwezi. Naho kuryaho sinatinyuka, n’umuzungu nyirabyo ntarabitwereka, nanone nkasamira ikintu reka singiye gupfa nzira ibyo ntazi.”

Nyamara ariko hari abagerageje kuryaho, ndetse ngo n’imboga nk’izisanzwe uretse ko zirura nk’intagarasoryo.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri Kompanyi ya Exodus, Twayigize Théogène avuga ko yariyeho ariko yasanze zirura, ari nayo mpamvu Abanyarwanda benshi badakunze kuzirya.

Agira ati “Kubiteka ugenda ukata duto duto, ugashyiraho igitunguru n’inyanya ugashyira mu tuvuta ducye mu isafuriya ugategereza iminota 15, ariko ukomeza kuvangavanga ubundi ugashyiramo urusenda rwinshi. Byamara gushya ugasukaho umuceri ukarya, gusa birarura nk’intoryi ntoya bita intagarasoryo.”

Avuga ko impamvu bakoresha urusenda rwinshi ari uko aribwo biryoha. Yongeraho ko mu bandi Banyarwanda yagiye aha ngo baryeho bamubwiye ko batabishoboye, ariko akavuga ko buhoro buhoro bazabirya.

Bitter Melon itangira gusarurwa nyuma y’amezi atatu itewe, kandi igasarurwa mu gihe cy’andi mezi atatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yishimira ko Ngoma ifite ubutaka bwiza bweraho imyaka yose ku buryo Cheer Seed yatangiriye iwabo none hakaba haje na Bitter Melon.

Avuga ko bakiganira n’umushoramari kugira ngo iki gihingwa kibe cyahabwa n’abaturage, kigahingwa ku buso bunini ariko inyungu ihari uyu munsi, iri ku rwego rw’Igihugu kuko Bitter Melon yoherezwa hanze.

Ati “Kugihinga ku bwinshi turacyaganira n’umushoramari ariko ubu nonaha inyungu iri ku rwego rw’Igihugu, kuko cyoherezwa hanze amadovize akinjira naho ku baturage benshi nabo babonye akazi.”

Avuga ko bakiganira n’umushoramari nanone ku ntungamubiri cyaba gifite, kugira ngo uretse kuba abaturage babona akazi ariko nanone banaryeho, ntibahinge ibyo badashobora kurya.

Bitter Melon ihinze ku buso bwa hegitari 600, hakaba hakoreshwa uburyo bwo kuhira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni ngoma-zaza akagali ruhembe umuduguu karenge. Murakoze

Uwihanganye faustin yanditse ku itariki ya: 18-04-2022  →  Musubize

akarere ka ngoma
umurenge wa Gashanda

twabona imbuto gute?, ibiciro byigura nigurisha biba bihagaze gute?.

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

akarere ka ngoma
umurenge wa Gashanda

twabona imbuto gute?, ibiciro byigura nigurisha biba bihagaze gute?.

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka