Simugomwa yananiwe guhungira muri CND imwegereye aboneza iy’i Kabgayi – Ubuhamya

Uburyo Stanislas Simugomwa wakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo yicwe, byatumye abura uko ahungira ahitwaga muri CND ariho hari hafi, biba ngombwa ko ajya i Kabgayi.

Simugomwa yunamira inshuti n'abavandimwe bakoranaga muri Minisiteri y'Ubuzima
Simugomwa yunamira inshuti n’abavandimwe bakoranaga muri Minisiteri y’Ubuzima

Simugomwa avuga ko yatangiye gukora muri MINISANTE mu 1982 ari umushoferi, asanga muri iyo Minisiteri abakoragamo bose bahuriye ku mugambi w’ivangura n’irondakarere, ndetse n’amadini, ku buryo bari barigize ibyigomeke guhera kuri Minisitiri Dr. Casimir Bizimungu wayiyoboraga kugera ku mukozi wo hasi.

Ati “Wasangaga umusilamu batamwumva ngo ni umuswayile, umuntu w’indyadya, w’umujura, utagomba kuja aho abandi bari, ngo ugomba guhitana icyo abonye cyose akacyiba. Ni muri iyo shusho babonagamo umusilamu, yaratotezwaga na we, ntiyari yemerewe kwiga”.

Avuga ko yagiye gukorera muri MINISANTE azi ko ari ahantu haba abantu batanga ubuzima, ariko aza gutungurwa n’uko yasanze bihabanye kuko bo bamburaga abantu ubuzima aho kubutanga.

Simugomwa avuga ko muri icyo gihe gukora muri MINISANTE bitasabaga gukora ikizami cy’akazi, kuko na we yahinjijwe n’umuntu wahakoraga.

Ati “Ni umuntu wari ufite agatuza wiyemeraga cyane akomeye, anzanamo ku bushake bwe, yari anyizeyeho ko namubera umukozi mwiza, kubera ko icyo gihe kubahana ntibyabagaho, kuko jye nabonye aho umushoferi asaba Minisitiri w’Ubuzima ibisobanuro, nta bwubahane bwabagamo ahubwo habagamo ubumwe bwabo n’ikimenyane cyabo”.

Kwigomeka kw’abari abakozi ba MINISANTE ngo byatumye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo Minisiteri itandukira inshingano zayo ahubwo ikijandika mu bikorwa byo kwica no guhiga Abatutsi, kugeza n’aho imodoka zayo zifashiswaga mu bikorwa bitandukanye byo guhiga no kwica Abatutsi.

Ati “Twari dufite umushoferi witwaga Alphonse Ingabire Alias Katumba, yakoraga tagisi muri gare, baramuzana kubera ko bari bazi ko ashoboye kwanga Abatutsi no kubica. Bamuhaye Hilux y’umutuka n’ubu ndayibuka, muri buwate (Boite) agashyiramo gerenade na pisitori (imbunda nto), yakwinjira muri Minisiteri akavuga ngo hano haranuka Abatutsi”.

Simugomwa avuga ko imodoka za MINISANTE zifashishijwe mu gushyira za bariyeri ahantu hatandukanye, zikajyanwa gukoreshwa imyigaragambyo zirimo abakozi, bakagaruka babyigamba nyuma bakabishimirwa n’ubuyobozi bwa Minisiteri.

Kuba Minisiteri y’Ubuzima yarakoragamo ibyigomeke ngo ntabwo byoroheye Simugomwa kuba yahunga, kuko yahigwaga cyane na bagenzi be bakoranaga, ku buryo yabuze uko ahungira muri CND ari ho hari hafi ahubwo akoroherwa no guhungira i Kabgayi.

Ati “Ni ibintu byari bikomeye, ntabwo jyewe nakiriye muri Kigali iyi ngiyi mureba, nahise ntoroka kubera ukuntu nari nzwi cyane, njya i Kabgayi aho guhungira kuri CND, byarananiye kuhagera ahubwo binyorohera kugera i Kabgayi, byari imitego ikomeye, ntabwo nifuzaga kubona umuntu tuziranye cyangwa unzi”.

Akomeza agira ati “Nabashije kwibonera imyenda y’abaganga ndambara, nshyiramo za masike (Mask), n’inkweto zanjye nzivanamo nambara sabo zo mu cyumba cy’ibagiro (Salle d’operation), ntangira kurongotana nshaka uko nasohoka muri Kigali, aho banzi cyane naho bagenzi banjye bashoboraga kuza banshaka”.

Mbere y’uko ajya i Kabgayi ngo yabanje guhungira kwa Gisimba, nyuma yo kubona ibitero bitandukanye byahagabwaga, yigira inama yo kuhava, nk’uko akomeza abisobanura.

Ati “Ngiye guhungira kwa Letitia kuri Stade mbona burende iraje itunzeyo umunwa, nibwo nigiriye inama yo kuhava njya CHK mbamo, mvamo mpita mbona uburyo bwo kugera i Kabgayi”.

Minisitiri Ngamije acanira urumuri rw'icyizere Simugomwa mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba MINISANTE
Minisitiri Ngamije acanira urumuri rw’icyizere Simugomwa mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba MINISANTE

Ibikorwa by’iyicarubozo byakorerwaga Abatutsi Simugomwa yaboneye muri CHK, ngo byari birenze ubwenge bwa muntu kuko yiboneye aho abari bashinzwe gutanga ubuzima babwamburaga abantu.

Ati “Abaganga aho gutanga ubuzima babwambuye abantu, gusura abarwayi kwari ukuza bareba borosora Abatutsi batemaguwe, abarashwe noneho bakabarangiriza, hakaba hari n’abakozi b’interahamwe bato bashinzwe gukurura, umuntu agafata ukuboko cyangwa ukugura, bakagenda bamukurura, barunze imirambo igera hejuru. Bicwaga n’abakozi bo mu bitaro CHK n’abasirikare”.

Tariki 12 Mata 2022 nibwo MINISANTE yibutse abahoze ari abakozi bayo 41, hamwe n’abandi bakoraga mu rwego rw’ubuzima bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uwo muhango kandi hanagawe abari abaganga 56 hamwe n’abaforomo 73 bijanditse mu bikorwa byo bwica Abatutsi mu 1994.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka