Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal

Perezida Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, yageze muri Sénégal, akaba yari ahanyuze avuye mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga muri Barbados.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame akigera ku Kibuga cy’indege yakiriwe na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall. Abo bayobozi kandi bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ahuye na Mack Sall nyuma y’uko tariki 16 Gashyantare 2022, bahuriye mu Budage mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na BioNTech.

Ibi biganiro biragaragarizwamo ishusho y’ibikorwa remezo, bijyanye n’umushinga wo gukorera muri Afurika inkingo zo mubwoko butandukanye. Ni ibikorwa remezo bizubakwa n’ikigo cy’Abadage BioNTech kizobereye mu gukora Inkingo.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech, yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda n’iya Sénégal, yo kubaka ikigo cya mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, byitezeho kugabanya umubare w’inkingo Afurika yajyaga gushaka hanze.

Perezida Mack Sall, ni we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, umwanya yagiyeho muri Gashyantare uyu mwaka, asimbuye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Félix Tshisekedi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka