Perezida Kagame yakinnye Tennis muri Barbados (Amafoto)

Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Tennis ikinirwa ku muhanda muri Barbados, aho ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, bakaba basuye Bush Hall Community Centre, ahakinirwa Tennis yo mu muhanda, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Umukuru w’Igihugu yakinnye n’abakinnyi bo muri Barbados ndetse ahabwa impano ya ‘racquets’ ebyiri, zikinishwa uwo mukino.

Perezida Kagame yahuye n’abanyabigwi ba Barbados, Sir Garry Sobers na Sir Wesley Hall, bakanyujijeho mu mukino w’intoke wa Cricket ndetse bamugenera impano y’inkoni ikinishwa uyu mukino. Aho baganiriye ku buryo bwo kuzamura no guteza imbere uyu mukino binyuze no kuwutoza mu Rwanda.

Kuri uwo munsi kandi, Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Mia Amor Mottley, yateye igiti mu busitani bwa Barbados bwitwa Botanical Garden, bwahindutse ubusitani mpuzamahanga buterwamo ibiti n’abayobozi bakuru batandukanye, bagenderera icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuraje umusaza wacu kumurimo mwiza wo gishaka umubano namahanga naduhorere aho yemeze isi yose kdi arabishoboye oyeee oyeee!!!

Sinabubaraga Laurent yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka