Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Jamaica

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’amateka rw’iminsi itatu muri Jamaica, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Mata 2022, yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, agaragaza ko hakenewe ubufatanye hagati ya Afurika na Jamaica.

Perezida Kagame ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica
Perezida Kagame ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica

Umukuru w’Igihugu yavuze ko atari impanuka ko igitekerezo cy’Ubumwe bwa Afurika cyaturutse ku kirwa cya Jamaica, kuko basangiye abasokuruza. Agaragaza ko bityo hakwiriye ubufatanye bushingiye ku gukorera hamwe.

Ati “Kwishimira ibyo duhuriyeho nk’Abanyafurika ndetse na diaspora Nyafurika, bidufasha guhangana n’ukuri kw’iyi Si tubamo. No muri iki gihe, duhora twibutswa ko dukwiriye gukorera hamwe no gufashanya.”

Perezida Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Jamaica mu izina ry’Abanyarwanda, kubera intambwe bagezeho kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kiri magingo aya.

Ati “Jamaica ifite byinshi yagezeho kandi birashimishije. Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndashaka kubashimira hano uyu munsi.”

Perezida Kagame, yavuze ko u Rwanda rwifuza kurushaho gufatanya na Jamaica mu rwego rwo gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye.

Ati “Nk’u Rwanda, twifuje kandi kurushaho gufatanya na Jamaica mu gusangira ubunararibonye mu bucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ubumwe bw’igihugu no guteza imbere abaturage.”

Tom Tavares-Finson, Perezida wa Sena ya Jamaica, we yavuze ko abaturage b’u Rwanda, n’aba Jamaica, bahuriye ku ntego n’ubushake bwo kwiyemeza gutera imbere.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho kugaragaza ko hari isano hagati ya Afurika na Jamaica, rishingiye ku muco, umuhate n’ubuhanga.

Yagize ati “Mfite ubutumwa bwo kubasangiza uyu munsi, ntabwo turi abantu bataziranye. Mu buryo bw’imiterere itandukanye yacu, dusangiye imico. Abantu bacu bagira umuhate, ubuhanga kandi nk’uko amateka dusangiye abyerekana, ntibishobora kurimburwa.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ikwiriye gukorana n’Ibihugu biri mu Nyanja ya Karayibe, mu rwego rwo gufatanya mu miryango mpuzamahanga.

Ati “Igihe kirageze kugira ngo Afurika na Karayibe bikorere hamwe mu buryo butaziguye kandi burambye, binyuze mu mashyirahamwe yacu yo mu karere, CARICOM n’Umuryango wa Afurika ndetse no hagati y’ibihugu byombi.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi yahuye n’abayobozi b’ishyaka rya People’s National Party barimo Mark j Holding na Lisa Hanna, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ku munsi w’ejo kandi yahuye anagirana ibiganiro na Guverineri wa Jamaica, Sir Patrick Allen, ndetse nyuma anakirwa ku meza mu musangira warurimo na Minisitiri w’Intebe Andrew Holness.

Biteganijwe ko Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, mu gihe byitezwe kandi ko haza gusinywa amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye, mbere y’uko azasoza uruzinduko rwe rwa mbere akoreye muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka