Basabwe gutinyuka bakavuga ahajugunywe imibiri y’Abatutsi muri Jenoside

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, asaba abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi batinya kuvuga ahajugunywe imibiri, kubyerekanisha nibura inyandiko zitwa ‘tracts’ zitagaragaza umwirondoro w’uwazanditse.

I Ruhanga hashyinguwe imibiri y'abantu batatu kuri uyu wa Gatanu
I Ruhanga hashyinguwe imibiri y’abantu batatu kuri uyu wa Gatanu

Ingabire yabitangarije ku Rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, hakaba hashyinguwe imibiri y’abantu batatu yiyongera ku mibiri 37,759 y’Abatutsi biciwe mu turere twa Gasabo, Rwamagana na Kicukiro.

Abarokotse Jenoside hamwe n’inzego z’ubuyobozi bakomeje kuvuga ko hakiri imibiri myinshi y’Abatutsi bazize Jenoside itaraboneka kandi nta cyizere, kuko ngo abakagombye kuyigaragaza batabitinyuka.

Gatete Alphonse yavuze ko umubiri wa mushiki we wagaragajwe na Caterpillar yarimo isiza ikibanza
Gatete Alphonse yavuze ko umubiri wa mushiki we wagaragajwe na Caterpillar yarimo isiza ikibanza

Uwitwa Alphonse Gatete uri mu bashyinguye ababo ku rwibutso rw’i Ruhanga kuri uyu wa Gatanu, avuga ko umubiri wa mushiki we bari barawubuze ariko mu byumweru bibiri bishize ngo wabonetse i Mbandazi ugaragajwe n’imashini(caterpillar) yarimo gusiza ikibanza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yanenze ababonye Abatutsi bicwa ariko ntibabivuge, imibiri yabo ikaba irimo kugaragazwa n’uko imashini zihacukuye, cyangwa biturutse ku bantu bagiranye amakimbirane hakavamo ushaka gushyira hanze mugenzi we.

Rubingisa yagize ati "Mu byumweru bibiri bishize twabonye indi mibiri 89 mu Bitaro bya CHUK bitewe na ’Caterpillar’ yarimo yubaka. Mu mwaka ushize nabwo twabonye indi mibiri i Nyamirambo hafi ya Cyivugiza, na yo ntabwo yagaragajwe n’umutima mwiza cyangwa se kwihana ahubwo ni amakimbirane yabaye hagati y’abantu babiri, umwe avamo undi ati ’iyi nzu wayubatse hejuru y’imibiri y’abantu".

Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali yitabiriye iki gikorwa
Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali yitabiriye iki gikorwa

Meya(Mayor) Rubingisa avuga ko kuba imibiri irenga ibihumbi 84 yaragaragaye mu myaka ya 2018-2019 mu Gahoromani(mu mirenge ya Rusororo na Masaka) na yo ngo bitaturutse ku muntu wavuze aho iherereye, ahubwo byatewe n’imirimo yahakorerwaga.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Assumpta Ingabire, asaba uwaba atinya kugaragaza ahajugunywe imibiri mu gihe cya Jenoside wese, gushaka uburyo bumurindira umutekano yabivugamo ariko ntabiceceke.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Assumpta Ingabire
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Assumpta Ingabire

Ingabire yemera ko n’inyandiko zitagaragaza umwirondoro w’uwazanditse(tract) zatabwa ku mihanda aho abantu bashobora kuzitoragura, ariko bakamenya aho imibiri y’Abatutsi bicwaga iherereye.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu bigoye gufata urupapuro n’ikaramu ukavuga uti ‘Naka ari hano’, warangiza ukakajugunya aho rwose, za ‘tracts’ z’abapfobya cyangwa z’abatuka Igihugu zo ntizemewe ariko ‘tract’ yo kuvuga ngo ‘murebe uyu mubiri uri aha’, ukayishyira ku murenge, ku kigo nderabuzima,… nawe ubwawe wumva uruhutse, mubikore mu buryo bwa ‘tracts’ byo biremewe ntacyo bidutwaye”.

Ingabire yasabye urubyiruko kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rwifashishije gusoma ibitabo biri ku nzibutso no mu nzego za Leta zitandukanye ndetse na za disikuru z’abayobozi, kugira ngo rubone ibitekerezo byarufasha kunyomoza amakuru atangazwa n’abitwa ‘abajenosideri’.

Urwibutso rw'i Ruhanga rwahoze ari urusengero rw'Abangilikani
Urwibutso rw’i Ruhanga rwahoze ari urusengero rw’Abangilikani

Mu gikorwa cyo kwibukira ku rwibutso rw’i Ruhanga kuri uyu wa Gatanu, imbaga y’abantu yumvise ubuhamya bwa Gatama Marie-Grâce waharokokeye avuye i Gahengeri muri Rwamagana, akaba avuga ko barwanye n’Interahamwe bakoresheje imiheto n’amabuye, ariko baza kurushwa imbaraga n’uko haje abasirikare ba Ex-FAR babarashe bakoresheje indege.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka