DR Congo yasobanuye inshingano z’Ingabo za Angola muri icyo gihugu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yagaragaje ko ingabo za Angola zigiye koherezwa muri Congo zitajyanywe no kurwana nk’uko benshi babikeka, ahubwo zigiye kureba ko ibyemerwa n’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo byubahirizwa.

Ingabo za Angola
Ingabo za Angola

Tariki 13 Werurwe 2023 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DRC, Christophe Lutundula yasobanuye akazi kazakorwa n’ingabo za Angola zigiye koherezwa muri Congo.

Yagize ati “Ingabo za Angola ntizije kurwana, ntabwo biri mu nshingano zabo kandi bigomba gusobanuka. Tugomba kwirinda kuyobya ibitekerezo by’abaturage."

Christophe Lutundula avuga ko ingabo za Angola zizajya mu Burasirazuba ku bushake bwa Perezida wa Angola, Joao Lourenço, umaze igihe ahuza abakuru b’ibihugu bo mu Karere ku bibazo bya RDC.

Christophe Lutundula yagize ati: “Wibuke ko Perezida wa Angola yahawe amabwiriza yo kumenyesha M23 ibyemezo bitandukanye by’abakuru b’ibihugu. Ingabo ze zizoherezwa mu Burasirazuba ntabwo zije kurwana, ahubwo zije kureba niba ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byubahirizwa.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Angola, Carolina Cerqueira, yatangaje ko tariki 17 Werurwe 2023 baziga ku cyemezo cyo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyemezo cyo kohereza ingabo za Angola muri RDC cyatangajwe tariki 11 Werurwe 2023, zikaba zifite inshingano zo kurinda ahazashyirwa abarwanyi ba M23 mu gihe bazaba bavuye mu duce bafashe bagashyira intwaro hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka