Kigali: Hari imva zirangaye kubera abajura biba ‘Ferabeto’

Abafite ababo bashyinguye mu irimbi ryuzuye rya Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, ho mu Karere ka Gasabo, bahangayikishijwe n’abajura baza kwiba ibyuma byubatse imva (fer à béton) zitwikiriye imva maze bakazisiga zasamye.

Abajura basenya imva bakiba Ferabeto, amakaro, n'ibindi by'agaciro basanzemo
Abajura basenya imva bakiba Ferabeto, amakaro, n’ibindi by’agaciro basanzemo

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga muri iri rimbi rya Nyagatovu ryahoze ryitwa ‘Iwabo wa Twese’ yahasanze imva zigera mu ijana zidapfundikiye zasamye kubera ko abajura bagiye baza bakazisenya bashakamo ibyuma.

Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye barimo Uwera Béatrice, uvuga ko umuntu wahashyinguwe bwa nyuma ari se umubyara.

Uwera yagize ati “Nahageze tugiye kwibuka Papa. Nagize ubwoba, urabona ubusanzwe abantu dutinya imva n’umuntu wapfuye, natambutse ku mva zigera kuri cumi n’eshanu kuko ziri ku nzira. Nageze no ku mva ya Papa nsanga irarangaye, abantu biba amatafari, amakaro ariko icyo biba cyane ni ferabeto ni yo mpamvu bazisenya”.

Imva zisigara zirangaye
Imva zisigara zirangaye

Umubyeyi witwa Alexia wari wazanye n’umuryango we kwibuka umugabo we uharuhukiye, na we yagize ati “Twaje kwibuka umugabo wanjye uruhukiye hano. Umwaka ushize twaraje dusanga barasenye batwara ferabeto ariko kuko tuza buri mwaka turongera tukahubaka kugira ngo hadakomeza harangaye”.

Akomeza avuga ko biteye impungenge kuba hari ishyamba ryinshi ndetse umuntu akagenda asimbuka imva zirangaye kandi zari iz’abantu.

Undi uvuga ko Nyirarume ahashyinguye kuva mu mwaka wa 2000 yagize ati “Iri ryari irimbi rikomeye, twishyuraga amafaranga menshi ku buryo n’ubwo uwo rwiyemezamirimo yaba atakihakorera, bari bakwiye kuhacungira umutekano, dore ni ibihuru gusa. Ubundi aha aba ari ubuturo bwa nyuma bw’umuntu, bari bakwiye kuharinda ndetse hagakorerwa amasuku”.

Abaza kwibuka ababo baharuhukiye basanga hari ibyangijwe bikabasaba ko bongera kubyubaka
Abaza kwibuka ababo baharuhukiye basanga hari ibyangijwe bikabasaba ko bongera kubyubaka

Ikibazo cy’ubujura kandi gihangayikishije n’abahaturiye, bavuga ko hakenewe umutekano w’iryo rimbi kuko ababiba ahanini birukira muri iryo rimbi ntibabashe kubakurikira kuko ari rinini cyane ndetse rikaba ryuzuye ibihuru aho usanga n’imva zararengewe.

Uwitwa Mbonyumugenzi Télesphore yagize ati “Nta mutekano dufite, abaza kwiba hano ku irimbi natwe baratwiba. Duhangayikishijwe n’umutekano muke uhari. Iyi yabaye indiri y’abajura, umuntu bamwaka telefoni akahirukira, moto yaparika aha bagatwara kasike, binjira mu rugo bakanura imyenda n’ibindi bakahahungira kandi ntiwabakurikiramo urabona ko ari ibihuru gusa gusa ntiwamenya aho arengeye”.

Mbonyumugenzi akomeza avuga ko mu gihe nta kindi gikorwa barateganya kuhakorera bakwiye gufata umwanzuro wo gutema ibihuru bihari hagakorerwa isuku ku buryo uri hakurya muri Nyabisindu yaba ari kureba muri Nyagatovu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, avuga ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ako gace, harimo gushyiraho amatara kuri Hegitari 11 zigize iri rimbi.

Mudaheranwa Regis kandi avuga ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kuhacungira umutekano.

Ati “Icya mbere ni uko hagiye gushyirwa amatara ku nkengero, uko irimbi ryari rimeze nta tara rihari, icya kabiri ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali kandi hagiye gutangwa amafaranga mu gihe cya vuba ku buryo hakorerwa isuku”.

Icya gatatu kizahakorerwa nk’igisubizo ni uko nyuma yo kuhashyira amatara, bazongera umubare w’abanyerondo bahacungira umutekano.

Mudaheranwa akomeza asaba abantu kwihangana kuko n’ubundi igihe nikigera ahari iryo rimbi hazashyirwa ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Irimbi rya Nyagatovu ryuzuye mu mwaka wa 2011 kuko ari bwo umuntu wa nyuma yahashyinguwe bisobanuye ko rimaze imyaka 12 ridakoreshwa.

Akenshi irimbi riba riri mu maboko ya rwiyemezamirimo runaka ariko iyo rifunzwe rijya mu maboko ya Leta, bityo mu gihe cyagenwe ubutaka bukabyazwa umusaruro.

Itegeko riteganya ko nyuma y’imyaka 20 irimbi ritagishyingurwamo, ubutaka bwakoreshwaga nk’irimbi bushobora gukoreshwa ibindi.

Irimbi rya Nyagatovu riri ku buso bwa Hegitari 11
Irimbi rya Nyagatovu riri ku buso bwa Hegitari 11
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubusubumuntu ahubwonubunyamaswa
Bwuzuyemubantu kuko iyisi igezekwiherezoryanyumape

Nshizirungu Jeand’amour yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Ibi babyita "Desacralisation" (gutesha agaciro imva) kandi bihanwa n’amategeko.Byerekana uburyo iyi si yahindutse mbi.Abantu bakunda amafaranga cyane kandi babaye babi kurusha kera.Byerekana ibihe biranga iminsi y’imperuka yegereje nkuko bible ivuga.Gusa tujye twibuka ko abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka.Ntabwo rero bitabye imana,ahubwo bible ivuga ko basinziriye mu mva.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Nibyo kbsa baramutse bitabye Imana ntabwo twajya gushyingura ngo turire

Franco yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka