Perezida Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu gukora inkingo

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.

Ku wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bigizwe na Kontineri zifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter, yashimye iyi ntambwe y’amateka itewe kuko kontineri za mbere za BioNTech zageze mu Rwanda.

Yagize ati: "Uyu munsi ni intambwe ya mbere y’amateka nyuma y’uko kontineri za BioNTech zigeze mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka itatu umuntu wa mbere mu Rwanda agaragayeho icyorezo cya Covid-19."

Yakomeje ashimangira ko bizatuma bwa mbere muri Afurika hakorerwa inkingo za mRNA.

Perezida Kagame yaboneyeho gushima itsinda ry’abagize BioNTech, by’umwihariko Uğur Şahin, Özlem Türeci, Sierk Pötting n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho barimo kENUP Foundation, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ndetse n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC).

Ku mugoroba wo ku wa Mbere kandi Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya BioNTech, Dr. Sierk Pötting, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BioNTech, Dr. Thomas Gersdorf na Holm Keller Umuyobozi wa kENUP Foundation, umuryango utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Uretse gukora inkingo za Covid-19, hazakorwa izindi zirimo iza Malaria, Igituntu, Kanseri ndetse na SIDA.

Biteganyijwe ko inkigo zizakorwa n’urwo ruganda zizajya ku isoko mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ni umushinga uzatwara Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 100, aho kugeza ubu Abanyarwanda 9 gusa aribo bakora muri uru ruganda, ariko bashobora kugeza 100 muri 2024 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BioNTech.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka