Kenya: Yapfuye arimo gukiza umugabo n’umugore barwanaga

Muri Kenya, ahitwa Homa Bay, umugabo witwa Dan Ouma w’imyaka 24, yakubiswe ikintu kiremereye mu mutwe bimuviramo urupfu, ubwo yarimo akiza umugabo mugenzi we wari urimo kurwana n’umugore we.

Dan akimara gukomeretswa bahise bamwihutana kwa muganga, ariko ahita apfa mu gihe yarimo yitabwaho n’abaganga mu bitaro by’aho Homa Bay.

Yapfuye nyuma y’uko yarimo agerageza gukiza umugabo wari urimo urwana n’umugore we, batuye ahitwa Rachuonyo mu Majyaruguru ya Homa Bay.

Bivugwa ko Dan Ouma yagerageje gukiza abo barwanaga, bikarangira ari we ukubiswe ikintu mu mutwe muri iyo ntambara, bikamuviramo urupfu nk’uko byahamijwe n’umwe mu bayobozi bo muri ako gace, witwa Elius Ombim.

Elius Ombim yagize ati “Umugabo umwe wo mu Mudugudu wa Seme Kaloo, yari arimo akubitwa n’umugore we n’abana biturutse ku makimbirane yo mu rugo. Iyo ntambara yatumye abaturanyi bahurura, na Ouma arimo, agerageza kuyinjiramo, biza kurangira ari we wikoreye umusaraba wayo”.

Ati “Yakubiswe ikintu mu mutwe arakomereka cyane, ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kadienge, nyuma yoherezwa ku bitaro byisumbuye bya Homa Bay arembye. Ku bw’amahirwe makeya, ahita apfa, mu gihe yarimo avurirwa muri ibyo bitaro, umubiri we ushyirwa mu buruhukiro bw’ ibyo bitaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka