Musanze: Basanze umurambo w’umusaza mu mugezi

Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.

Mu mugezi wa Rwebeya habonetse umurambo w'umusaza
Mu mugezi wa Rwebeya habonetse umurambo w’umusaza

Uwo murambo wabonywe n’abaturage bo muri ako gace nyuma yo guhuruzwa n’umwana w’umuhungu wari uragiye ku nkengero z’uwo mugezi mu ma saa tanu n’igice z’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ku gice gihuriweho n’Imidugudu ya Bitare mu Murenge wa Musanze ndetse n’Umudugudu wa Gashangiro mu Murenge wa Cyuve.

Bikekwa ko uwo musaza yaba yaguye muri uwo mugezi, agatembanwa n’amazi kugeza ashizemo umwuka.

Imyirondoro n’aho akomoka ntibyahise bimenyekana, Polisi ikaba yahise itangira iperereza ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma y’urwo rupfu nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yabitangarije Kigali Today.

Abaturage bo muri ako gace, bavuga ko umunsi ubanziriza uwo uyu musaza yabonekeyeho yapfuye, hari hiriwe umucyo nta mazi atembamo.

Munyaneza André, Umukuru w’Umudugudu wa Bitare, agira ati: "Hari hiriwe nta mazi atembamo. Gusa byageze mu masaha ya nijoro imvura iragwa, ku buryo bwagiye gucya uwo mugezi utemba. Byashoboka rero ko uwo muntu yaba yaguyemo akabura uko yitabara cyangwa atabarwa bikamuviramo gupfa. Tukibimenya twitabaje inzego zibishinzwe, ngo zize zirebe mu bushishozi bwazo, harebwe intandaro y’urwo rupfu".

Umugezi wasanzwemo uwo murambo, unyuramo amazi aturuka mu Birunga, aho mu gihe cy’imvura usanga abaturage bananirwa kuwambukiranya bitewe n’ubwinshi bw’amazi, aho bunakunze guteza iyangirika ry’ibiraro biwambukiranya.

Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza muturwaneho ryose birakwiye nitwa nick xxanda imusanze

Cyane ni ngombwa yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka