Asaga Miliyari 48Frw agiye gushorwa mu kwagura IPRC Kitabi na Karongi na TVET ebyiri

Asaga Miliyari 48Frw agiye gushorwa mu kwagura IPRC Kitabi na Karongi ndetse n’amashuri yisumbuye y’imyuga ya Cyanika ryo mu Karere ka Nyamagabe na Muhororo ryo mu Karere ka Karongi.

Igishushanyo mbonea cy'uko ayo mashuri azasanwa
Igishushanyo mbonea cy’uko ayo mashuri azasanwa

Aya mafaranga arimo inguzanyo ingana na miliyoni 29 z’Amayero u Rwanda rwafashe, n’inkunga ya miliyoni 6.8 z’Amayero u Rwanda rwahawe n’igihugu cy’u Bufaransa, ndetse n’inkunga ya miliyoni 6 z’Amayero rwahawe n’igihugu cya Luxembourg.

Kwagura aya mashuri bivuga kubaka no gushyira ibikoresho mu byumba bishya by’amashuri, za Laboratwari n’aho gushyirira mu ngiro ibyizwe (workshops), aho kurara, aho kuvurirwa n’aho kwidagadurira.

Ubwo hatangizwaga umushinga wo kwagura aya mashuri y’imyuga kuri IPRC-Kitabi, tariki ya 14 Werurwe 2023, Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), yavuze ko ubu bushobozi bashyikirijwe buzabafasha kongera umubare w’abanyeshuri biga imyuga neza, kandi ko bitazahagararira i Nyamagabe n’i Karongi gusa.

Yagize ati “Dufite abanyeshuri benshi bashaka kuza kwiga iwacu, ariko ntitubashe kubakira bose kubera ubushobozi bukeya. Iyo tubonye utwunganira, tumuha gahunda dufite. Gusa ni gahunda ihoraho kuko n’aho tuvuga ko harangiye tugenda twongeramo imbaraga.”

Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko ubushobozi bashyikirijwe buzabafasha kongera umubare w'abiga imyuga neza
Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko ubushobozi bashyikirijwe buzabafasha kongera umubare w’abiga imyuga neza

Yunzemo ati “Hariho na gahunda yo gushyiraho uburyo bwo kwigisha no gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Kwagura bizatubashisha kubona aho dushyira abo banyeshuri, twongera n’ibikoresho bijyanye n’izo porogaramu.”

Kwagura IPRC-Kitabi bizayibashisha kuva ku banyeshuri 600 ifite ubungubu bagere ku 1000, naho IPRC-Karongi izava ku banyeshuri 1,003 ifite ubu izagere ku barenga 3400.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’ubumenyingiro, Claudette Irere, avuga ko gushora imari mu kongerera ubushobozi amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, byitezweho kuzafasha u Rwanda kugabanya umubare w’abashomeri.

Ati “Ibarura rusange ry’abaturage riheruka ryatugaragarije ko dufite umubare munini kandi uri kuzamuka. Ngira ngo tugeze kuri 29%. Iyo rero twigisha imyuga n’ubumenyingiro, tuba twifuza ko uwo twigishije atavamo gusa ujya gushaka akazi, ahubwo ushobora kukihangira agaha n’abandi akazi.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ICT na TVET, Claudette Irere, avuga ko kongerera ubushobozi amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro byitezweho kuzafasha u Rwanda kugabanya abashomeri
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ICT na TVET, Claudette Irere, avuga ko kongerera ubushobozi amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro byitezweho kuzafasha u Rwanda kugabanya abashomeri

Yunzemo ati “Ariko noneho n’ugiye gushaka akazi, aho ajya ahatange umusaruro, kugira ngo sosiyete runaka akorera yaguke, inatange akazi ku bandi benshi.”

Abanyeshuri bo muri IPRC-Kitabi bishimiye kuba ikigo cyabo kigiye kwagurwa, kikanashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko batekereza ko bizabafasha mu myigire.

Nk’abiga ibijyanye no kwita ku mashyamba n’ibiyakomokaho (Forest engineering and wood technology), bakenera gushyira mu ngiro ibyo bize bakajya mu gakiriro ka Nyamagabe wasangaga bagira bati “Habonetse ubushobozi bwo kutwubakira aho gukorera (workshop) hafi, byatworohera tugakora byinshi.”

Reverien Nzaramyimana na we wiga mu ishami ryo kwita ku mashyamba n’ibiyakomokaho, amaze kumenya iby’umushinga wo kwagura IPRC-Kitabi yagize ati “Uyu mushinga uzadufasha gushyira mu bikorwa ibiri mu mitwe yacu, twajyaga tuburira uburyo.”

Kwagura IPRC n’amashuri yisumbuye y’imyuga, kimwe no kuyongera biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo guhanga imirimo mishya miliyoni n’igice hagati ya 2017 na 2024.

Ku Kitabi niho umuhango wo gutangiza uwo mushinga wabereye
Ku Kitabi niho umuhango wo gutangiza uwo mushinga wabereye

Naho inkunga igihugu cy’u Bufaransa cyatanze mu kwagura ariya mashuri y’ubumenyingiro, ije nyuma y’uko n’ubundi bwari bwatanze n’indi yo kwagura IPRC-Tumba yo mu Karere ka Rulindo, y’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari eshanu na miliyoni 900.

Gutanga andi ngo byavuye mu kuba bwarabonye ayatanzwe mbere arimo gukoreshwa, neza kandi azatanga umusaruro wari witezwe.

Stephane Le Brech, Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda yishimira uko inkunga batanga ikoreshwa
Stephane Le Brech, Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yishimira uko inkunga batanga ikoreshwa
Minisitiri Irere kimwe n'abandi bashyitsi bahawe impano y'ifoto y'uko IPRC-Kitabi imeze ubu
Minisitiri Irere kimwe n’abandi bashyitsi bahawe impano y’ifoto y’uko IPRC-Kitabi imeze ubu
Basuye bimwe byo abanyeshuri ba IPRC-Kitabi bakora
Basuye bimwe byo abanyeshuri ba IPRC-Kitabi bakora
Inyubako zisanzwe muri IPRC-Kitabi ntizihagije
Inyubako zisanzwe muri IPRC-Kitabi ntizihagije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka