BRD igiye gufasha abarimu gutunga inzu zabo bwite

Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yatanze inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 20 ku barimu, binyuze mu Kigo cy’Imari Umwalimu SACCO kugira ngo abafashe kubona inzu zabo bwite.

Abayobozi muri BRD na Umwalimu SACCO bashyize umukono ku nguzanyo yo guhesha abarimu inzu
Abayobozi muri BRD na Umwalimu SACCO bashyize umukono ku nguzanyo yo guhesha abarimu inzu

BRD na Umwarimu SACCO bavuga ko amafaranga yatanzwe azafasha abarimu barenga 1900 kubona inzu zabo bwite muri gahunda yiswe ‘Gira Iwawe’ isanzwe ifasha abakozi kubona aho batura.

Umwarimu uzasaba inguzanyo yo kubaka azajya akatwa amafaranga atarenze 1/2 cy’umushahara we buri kwezi, akazarangiza kwishyura mu gihe kibarirwa hagati y’imyaka 15-20, yongeyeho 11% by’inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, avuga ko inguzanyo bahawe igiye gutuma iki kigo cy’imari cyongera inguzanyo gisanzwe gitanga ku banyamuryango, ndetse n’igihe bazajya barangirizaho kwishyura kikazaba kirekire.

Avuga ko umwarimu wa A0(warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza) wari usanzwe ahabwa inguzanyo y’icumbi ingana na miliyoni 9 n’ibihumbi 800 Frw yishyurwa mu myaka 12, ariko ubu azajya ahabwa miliyoni 10 n’ibihumbi 800Frw mu myaka 15.

Uwo Mwarimu wa A0 nahitamo kwishyura inguzanyo mu gihe kingana n’imyaka 20, azajya ahabwa miliyoni 11 n’ibihumbi 900Frw.

Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A1 wajyaga ahabwa inguzanyo y’icumbi ingana n’amafaranga miliyoni 7 n’ibihumbi 630Frw mu myaka 12, ubu azajya ahabwa miliyoni 8 n’ibihumbi 400Frw mu myaka 15, cyangwa miliyoni 9 n’ibihumbi 200 mu myaka 20.

Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A2(warangije amashuri yisumbuye gusa) yajyaga ahabwa inguzanyo ingana na miliyoni 4 n’ibihumbi 250Frw mu myaka 12, ubu azajya ahabwa miliyoni 4 n’ibihumbi 600 mu myaka 15 cyangwa miliyoni eshanu n’ibihumbi 150Frw mu myaka 20.

Abarimu bahabwa iyo nguzanyo nta yindi ngwate basabwa uretse gutanga inzu bazubaka muri iyo nguzanyo baba bahawe.

Umuyobozi(Chairman)w’Inama y’Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO, Gaspard Hakizimana, avuga ko bitari byoroshye kugira ngo abarimu bibonere inzu zo kubamo.

Hakizimana ati "Dusanzwe tugerageza kugira ngo binyure mu nguzanyo babone aho kuba ariko ntabwo bihagije, ntabwo byari bihagije kugira ngo umubare w’abarimu munini dufite bose babone aho kuba, ariko ibi bizafasha kugira ngo uwo mutwaro wo kutagira aho kuba ugende uhabwa umurongo."

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, avuga ko ’Gira Iwawe’ yashyizweho na Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi, mu rwego rwo gufasha buri Munyarwanda kubona icumbi rye bwite, akaba asaba abarimu kwitabira gufata iyo nguzanyo.

Kampeta yakomeje agira ati "Ubufatanye dufite hagati ya BRD na Umwalimu SACCO buratangiye. Aya mafaranga (miliyari 20Frw) namara gukoreshwa, nta kintu na kimwe kibuza Umwalimu SACCO kuza gufata andi inshuro zose bakeneye."

Umwarimu wifuza inguzanyo ya BRD ashobora kuba ari uwarambagije inzu isanzwe yubatse, cyangwa ari ufite ikibanza akaba ashaka kucyubakamo.

Kugeza ubu Umwalimu SACCO ufite abanyamuryango barenga ibihumbi 122 barimo benshi bakiri mu bukode.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyonguzanyo ninziza arkose izatangira gutangwa ryari? Ese umuntu ayaka anyuzehe

Alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Njye nabazaga ko mbona abarimu besnhi tuba dusanganywe inguzanyo za advance on salary byashobkako umuntu yarambagiza inzu bakayimugurira agifite iyo nguzanyo zose agakomeza kuzishyurira hamwe?

Emmanuey yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Muraho neza iyi gahunda ninziza rwose ku muwarimu cyane kubarimu bigishaga mu mashuri abanza kuko umushahara wabo arimuto wanangaga m’inguzanyo yabo ari nto bityo rwose ubushobozi bwo kugurinzu bukagorana . Nonese iyonguzanyo izishingirwa na BRD ? Ese mwarimu amaze imyaka 20 ahembwa 1/2cy’umushahara we yabasha kubaho icyo gihe cyose ? gusa mbona mumyaka 20 yajya yishyura nka 1/4 byibuze . dukeneye ubusobanura bwimbitse kuri ibi.

Leonard HETEGEKIMNANA yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Iki gikorwa ni kiza pe!

Théoneste Hasingizweyezu yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka