Perezida Kagame yatangaje ko hari ibiganiro byerekeye ku kubabarira Rusesabagina

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari inzira y’ibiganiro ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ku buryo ashobora kubabarirwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano ku Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Werurwe 2023.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro cyagarukaga ku bumwe n’ubwiyunge n’iterambere nyuma y’amakimbirane, bishingiye ku mateka u Rwanda rufite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje ko mu myaka myinshi ishize hari intambwe imaze guterwa, hakaba kandi hakiri byinshi byo gukorwa.

Steve Clemons, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Semafor, wari uyoboye icyo kiganiro, yakomoje kuri Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba yakoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yatangaje ko hari inzira y’ibiganiro iganisha ku kureba uburyo uyu Paul Rusesabagina wagizwe intwari kubera filime “Hotel Rwanda” yarekurwa.

Mu nama ya Semafor Africa yabereye i Washington DC mu 2021, Perezida Kagame yahakanye yivuye inyuma ibirego byakomeje gushinjwa u Rwanda aho Leta zunze ubumwe za Amerika n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagiye bagaragaza ko Rusesabagina yahohotewe, bagasaba ko yarekurwa nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 ku byaha umunani by’iterabwoba yaregwaga.

Ni ibirego Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ndetse ikagaragaza ko ibyo bigamije kwivanga mu butabera bwarwo.

Perezida Kagame, ubwo hafungurwaga iyi nama y’ihuriro mpuzamahanga ryiga ku mutekano ku Isi, yashimangiye ingingo zimwe na zimwe, avuga ko u Rwanda rutazihanganira kotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga rusabwa gukora ikintu gishobora kugira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu.

Ati: "Ntabwo turi abantu bashaka guhera ahantu hamwe tudatera intambwe iyo ari yo yose igana imbere. No mu mateka yacu, mu nzira y’iterambere twifuza, twageze aho dutanga imbabazi."

Perezida Kagame, yongeyeho ko hari ibikomeje gukorwa mu gukemura ikibazo cya Rusesabagina hatabayeho kwirengagiza amwe mu mahame ku rubanza rwe.

Kagame yagize ati: "Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y’ibanze kuri icyo kibazo. Ndatekereza ko hari uburyo bwo kujya mbere.”

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itariki ya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

Ni ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Iri huriro mpuzamahanga ryiga ku mutekano ku isi, muri uyu mwaka, rifite insanganyamatsiko igira iti: Reshaping the Global Order: Conflict, Crises, and Cooperation.’ ugenekereje bishatse kuvuga kongera kuvugurura gahunda y’isi: Amakimbirane, ibibazo n’ubufatanye.

Iri huriro rizatangirwamo ibiganiro bizatangwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi ku rwego rwa ba Minisitiri, abafata ibyemezo ndetse n’abayobozi b’ibigo bishinzwe umutekano baturutse mu bihugu byo ku migabane itadukanye irimo Amerika, u Burayi, Uburasirazuba bwo hagati, Afurika, Aziya y’Iburasirazuba.

Aba bayobozi bose bateraniye muri iyi nama y’iminsi itatu kugira ngo bakemure ibibazo by’ingutu byugarije umutekano w’isi muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka