Kuri uyu wa Mbere ni bwo abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bageze mu mwiherero, mu gihe abandi bakina hanze y’u Rwanda bazagenda bahagera bitewe n’imikino ya shampiyona zabo bafite.

Iyi myitozo iri mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Bénin yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.
U Rwanda ruzakina umukino wa mbere tariki 22/03 i Cotonou muri Bénin, naho undi ukazabera kuri Stade Huye tariki 27/03/2023.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Al Kawlab), Ntwari Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC).
Abakina inyuma: Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ali (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports) na Ishimwe Christian (APR FC), Niyigena Clement (APR FC), Manzi Thierry (AS Kigali), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (Jerv) na Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (Deinze), Mugisha Bonheur (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC), Rubanguka Steve (Zimbru), Niyonzima Ally (Bumamuru), Rafael York (Gefle IF), Muhire Kevin (Al Yarmouk), Sahabo Hakim (Lille), Iraguha Hadji (Rayon Sports).
Abakina imbere: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Nyarugabo Moïse (AS Kigali), Mugisha Gilbert (APR FC), Kagere Meddie (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), Mugisha Didier (Police FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport).








National Football League
Ohereza igitekerezo
|