Afurika y’Epfo: Urukiko rwategetse abakora kwa muganga guhagarika imyigaragambyo

Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo batangaje ko imyigaragambyo yatejwe n’abakozi bo mu mavuriro ya Leta, yagize ingaruka zikomeya ku bikorwa by’ubuvuzi mu bitaro binini byo muri icyo gihugu, bityo Urukiko rw’ubujurire rukaba rwategetse ko iyo myigaragambyo ihagarara.

Icyo cyemezo cy’urukiko cyitezweho kugarura ibintu ku murongo, serivisi zikongera gutangwa uko bikwiye, kuko abo bakozi bigaragambyaga bari basabwe gusubira mu kazi bitarenze ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo, Joe Phaahla yagize ati “Imyigaragambyo yahagaritse serivisi z’ingenzi mu mavuriro, bigira ingaruka zitavugwa ku bantu bari bakeneye ubuvuzi kugira ngo ubuzima bwabo butabarwe”.

Hari hashize icyumweru iyo myigaragambyo itangiye, nyuma y’uko Guverinoma yanze kuzamura imishahara nk’uko abo bakozi bari babisabye.

Ihuriro ryibumbiyemo abo bakozi ryasabaga ko imihara yakongerwaho 10%, ariko Guverinoma yo yongeyeho 4.7% nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru SABC News, cy’aho muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi w’iryo huriro, Zola Saphetha, yabwiye itangazamukuru ko “kuba Guverinoma isaba abakozi guhagarika imyigaragambyo, ari ikigaragaza ko yiteguye kwirengagiza gushyira mu bikorwa ibyo bari bumvikanyeho, ahubwo igashaka ko hubahirizwa ibyo ishaka gusa”.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje muri iki gihe abakozi bo mu nzego z’ubuzima bari bari mu myigaragambyo, ko cyohereje abaganga b’abasirikare, kugira ngo bafashe mu bitaro byagizweho n’ingaruka n’iyo myigaragambyo cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka