Menya ibyiza byo kurya ifi

Ifi yagombye kuba mu mafunguro y’ibanze abantu bafata, kubera intungamubiri nziza yifitemo, nk’uko bisobanurwa n’abahanga mu by’imirire mu nkuru dukesha urubuga www.findus.fr.

Ifi ni isoko itangaje ya zimwe mu ntungamubiri zikenerwa mu gutuma umuntu abona indyo iboneye.

Dore igituma ari byiza kurya ifi:

Ifi ikungahaye cyane kuri za poroteyine

Ifi ni isoko ntagereranywa ya za Poroteyine, ingano ya Poroteyine ziboneka mu ifi, ihinduka bijyanye n’ubwoko bwayo, ariko ugereranyije, muri garama 100 z’ifi, haba barimo garama 19.5 za Poroteyine.

Urugero rwa Poroteyine abantu bakenera ruba rutandukanye, bijyanye n’ibiro bafite, n’ibindi, ariko Poroteyine igira uruhare rukomeye mu mikurire myiza y’umubiri w’umuntu, mu kubungabunga no gutuma umererwa neza.

Poroteyine zigira uruhare mu gukomeza imikaya (muscles) no kuyibungabunga, ndetse no gutuma amagufa agira ubuzima bwiza. Iyo akaba ari yo mpamvu abana bagombye guhabwa poroteyine zihagije, kugira ngo amagufa yabo akure neza kandi mu buryo bukwiye.

Kurya ifi bifasha umuntu kubona ‘oméga-3’ akeneye

Abana ndetse n’abantu bakuru bakenera kubona oméga-3 mu byo barya, kurya ifi bikaba byafasha mu kubona urugero rwiza rwa oméga-3 ikenewe. Omega-3 ifasha mu gutuma umutima ugira ubuzima bwiza, ikarinda ububyimbe ‘inflammation’ n’ibindi.

Mu bindi byiza byo kurya ifi, harimo kubona za vitamine n’ubutare butandukanye. Muri ubwo butare harimo ‘sélénium’, igira uruhare mu gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza no mu gutuma umusatsi n’inzara bimera neza.

Ifi kandi ibonekamo Vitamine D, ubundi bizwi ko iboneka mu izuba rya mu gitondo. Vitamine D, nayo igira uruhare mu gukomeza imikaya n’amagufa n’amenyo ndetse no mu mikorere myiza y’ubudahangarwa bw’umubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka